RFL
Kigali

Nucakirana n'inzoka ntuziruke cyangwa ngo uvuze induru uzakurikize izi ngingo 18

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/08/2020 12:25
0


Inzoka ni inyamaswa zigira ubumara bwica. Mu isi hari amoko 3000 y’inzoka yica abarenga miliyoni ku mwaka. Inzoka ni ectothermic, iri mu nyamaswa zidafite mu mubiri uburyo bwo kuringaniza ubushyuhe, ubushyuhe bw’inzoka bugengwa n’uko ikirere kimeze niyo mpamvu zikunda kota izuba kandi zikaba zitaba mu bihugu bikonja cyane.



Dore ibintu ukwiye gukora igihe usakiranye n’inzoka ishaka kukuruma

1) Gerageza kudakuka umutima. Kudakuka umutima bituma ufata icyemezo gikwiye gikura ubuzima bwawe mu kaga

2) Irinde gutera intambwe usatira iyo nzoka kandi wirinde ikintu cyose cyayitera ubwoba.

3) Ibuka ko iyo nzoka icyayizanye atari ukukurya, yaje gushaka ubushuhe cyangwa gushaka ibiyitunga.

4) Ibuka ko inzoka zidashimishwa no kuba hafi y’abantu niyo mpamvu utazibona kenshi.

5) Nubona inzoka mu busitani bwawe ukabibona ko yakubonye singombwa kujya gushaka ikintu cyo kuyicisha kuko iyo uyihoreye aho hantu ihita ihahunga kuko zitinya abantu.

6) Nuhurira n’inzoka ahantu hafunganye ukabona aho yagombaga guca isohoka niho uhagaze ntuzagerageze kuyifata ahubwo uzayive mu nzira yigendera.

Ibyo ukwiye gukora inzoka ikikuruma

7.Ihutire kunywa amazi menshi

8.Pfukisha igikomere agatambaro gafite isuku

9.Irinde gushyira umunwa wawe kuri icyo gikomere ngo unyunyuzemo ubumara.

10.Wikanda aho inzoka yakurumye

11.Irinde guhambira na bande aho inzoka yakurumye keretse ari cobra na mamba

Igihe inzoka yakurumye ari cobra cyangwa mamba

12.Gerageza utuze kandi uhumeke witonze

13. Ihutire guhambira igikomere na bande kuko bituma ubumara budakomeza gukwirakwira mu mubiri.

14. Irinde tourniquet (guhambira umubiri ngo ubuze amaraso gutembera neza mu gice cyarumwe).

15. Irinde kugerageza kunyunyuza ubumara ukoresheje umunwa.

16.Kuramo isaha ibikomo imyenda ishobora guhambira aho inzoka yarumye.

17.Ogesha igikomere amazi meza n'isabune

18. Ihutire kugera kwa muganga igitaraganya kuko mamba na cobra zigira ubumara bukaze, uwo zirumye akenera ikirogora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND