RFL
Kigali

“Kaminuza”, umuhanzi wubatse winjiye mu ndirimbo zihimbaza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2020 12:19
0


Umuhanzi Niyitegeka Janvier wiyise Kaminuza Wiser yiyongereye ku rutonde rw’abaramyi asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Karaga” ivuga ku muntu wiyemeza kwitandukana n’icyaha n’igisa nacyo.



Kaminuza Wiser ni umugabo wubatse ufite umugore. Avuka mu muryango w’abana icyenda, ni uwa Gatandatu. Se ni Pasiteri byanatumye aririmba muri korali zitandukanye.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo “Karaga” ivuga ku buzima abantu bari kubamo muri iyi minsi. Ni indirimbo yitsa ku muntu urambiwe ubuzima bw’ibyaha agafata umwanzuro wo kubivamo.

Kaminuza yabwiye INYARWANDA, ko yahimbye iyi ndirimbo yifashishije inkuru ya Dawidi na Goriyati iboneka muri Bibiliya abifata nk’aho ari we ugabye igitero ku bwami bwa Satani.

Avuga ko ‘Karaga’ ari ijambo yakuye kuri Dawidi igihe yakaragaga umugozi yashyizemo ibuye imbere yo kurirekura bikarangira ryishe Goriyati.

Ni indirimbo yitezeho ko mu ntege nke z’umuntu iyo yisunze Imana imuha imbaraga zinesha; haba mu kunesha icyaha ndetse n’ibindi bigeragezo n’ubwo byaba bigaragara nk’ibimurusha gukomera.

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kwiyita Kaminuza atagamije kugaragaraza ko ari umuhanzi w’ikirenga ahubwo ngo ni izina yahisemo bitewe n’intego afite mu muziki uhimbaza Imana yinjiyemo.

Avuga ko bizwi ko Kaminuza ari ishuri ritanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, ko we afite ubutumwa bumugira Kaminuza yigisha ubwenge nyabwo ari bwo kubaha Uwiteka no kuva mu byaha.

Ati “Mu buryo b'umwuka rero ubwenge nyabwo ni ukubaha Uwiteka hanyuma kuva mu byaha bikaba ari ko kujijuka.

“Rero mfite ubutumwa bungira kaminuza yigisha ubwenge nyabwo aribwo bwo kubaha Uwiteka no kuva mu byaha.”

Uyu muhanzi avuga ko yakuze aririmba muri korali kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yavuze ko afite intego yo kuririmba indirimbo zitanga ubutumwa bwubaka, bwigisha, bukanahumuriza imitima. Ni ubutumwa kandi yifuza kugeza ku mipaka Imana yashyizeho ariyo mpera z'isi.

Kaminuza avuga ko azibanda cyane mu njyana nshya zikunzwe kuko zumvwa n’abantu benshi akaba abona ari umurongo mwiza wo kwihutisha ubutumwa bwe.

Uyu muhanzi avuga ko azi kuririmba neza injyana ya Afrobeat, Hip Hop ariko kandi ngo gakondo ni akarusho kuko afite n’indirimbo yakoze ashima ibyiza Abanyarwanda bagezeho.

Ni indirimbo kandi yabakanguriyemo kurushaho kongera umuvuduko mu iterambere. Yavuze ko ubu ari gukora kuri Album ye ya mbere ishobora kuzaba iriho indirimbo icyenda.

Uretse amashusho y’indirimbo “Karaga”; Kaminuza anavuga ko yamaze gukora n’izindi eshatu azasohorana n’amashusho yazo.

Kaminuza yinjiye mu muziki mu ndirimbo zihimbaza Imana

Kaminuza yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zigarura abantu kuri Kristo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KARAGA" YA KAMINUZA WISER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND