RFL
Kigali

Ndanyuzwe, nabonye umusimbura: Ikiganiro na ‘Cadette’ wibarutse umukobwa nyuma yo gutandukana n’umuhanzi Sano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 19:20
0


Uwera Carine uzwi kandi nka Cadette ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse imfura ye y’umukobwa n’umuyobozi muri Leta atifuje gutangaza amazina.



Carine yibarutse ku wa 04 Kanama 2020 mu bitaro bya St Luke’s biherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Boise.

Nyuma yo kwibaruka, we n’umugabo we bari kumwe ku bitaro umwana wabo wavukanye ibiro bine bamwise Norah Tasneem.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwera Carine yavuze ko afite ishimwe ku Mana kuko yamwigaragarije igakuraho igisuzuguriro cya satani.

Yavuze ko yibarutse umwana mwiza wazanye ibyishimo mu muryango, akaba imfura ye azatetesha mu buryo bwose bushoboka.

Akomeza ati “Ni uwanjye, ni uw’umugabo wanjye; akarusho ni uwa Mama Cadette [Umubyeyi wa Carine]. Ni byose kuri twe, umuryango, inshuti, abavandimwe dufite amashimwe kubwa Norah.”

Uwera Carine [Cadette] yavuze ko yatunguwe no kwibaruka imfura ye, Se w’umwana ari ku bitaro. Avuga ko ari ikintu cyamukoze ku mutima cyane kandi amushimira.

Carine yavuze ko atabyaranye n’umunyamakuru nk’uko byatangajwe ndetse ko Se w’umwana babyaranye atifuza kuvugwa mu itangazamkuru.

Uyu mugore yavuze ko atakurikiye imitungo kuri uyu mugabo babyaranye; ariko kandi ngo ni byiza kuko “Igihe nzaba ntakiriho azamwitaho kuri buri kimwe twese dushoboye kumurera ndabishimira Imana.”

Ati “Ni ubuzima bwe bwite, gusa ndashima Imana kuko ni umugabo wuzuye wujuje byose nifuza. Arihagije mu buryo bwose bukwiye ku mugabo, ndanyuzwe.”

Mu ntangiriro za Kanama 2019 Cadette n’umuhanzi Sano Olivier bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe Sano Olivier yasohoye ingingo icumi yashingiyeho ashyira iherezo ku rukundo rwe na Cadette bari bamaranye imyaka irenga itatu.

Cadette yavuganaga akababaro akavumira ku gahera Sano wamwanze hashize igihe bavuye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda.

Ibitekerezo bya benshi byanyujijwe henshi bakomeza Cadette bamubwira ko azabona undi umuhoza amarira.

Cadette ari mu Rwanda yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye ubuzima bushya nyuma y’uko atandukanye na Sano Olivier yahaye urukundo rwe kuko yumvaga ari umurokore nk’ingingo yashingiyeho igihe kinini, yumva ko atahemukirwa ‘n’umwana w’Imana’.

Cadette yibarutse imfura y'umukobwa nyuma yo gutandukana n'umuhanzi Sano

Uwera Carine yavuze ko ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko Imana imwibutse

Uyu mwana w'umukobwa yavukiye mu bitaro bya St Luke's afite ibiro 4

Cadette yahakanye ko yabyaranye n'umunyamakuru, ahubwo ngo umugabo we ni umuyobozi muri Leta

Cadette na Sano bari mu bantu bavuzwe cyane mu mpera z'umwaka ushize

IKIGANIRO NA UWERA CARINE [CADETTE] WATANDUKANYE N'UMUHANZI SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND