RFL
Kigali

“Umushanana Records”, studio nshya ya Tuyisenge ikora indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 16:37
1


Umusizi Tuyisenge uri mu batanga icyizere yafunguye studio nshya yise “Umushanana Records” yihariye mu gukora indirimbo zifite umwihariko n’akarango k’umuco Nyarwanda.



Iyi studio yitwa “Umushanana Records” ikorera ku Kimironko kwa Mushimire mu Mujyi wa Kigali. Yafunguwe ku mugaragaro mu ntangiriro za Kamena 2020.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umusizi Tuyisenge yavuze ko yakuranye intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’umuco Nyarwanda biri no mu byatumye afungura iyi studio kugira ngo ashyigikire abanyempano.

Yavuze ko ibi byose byabanjirijwe no gufungura ikinyamakuru cyitwa “Umushanana.com” kugira ngo buri muhanzi wese uzajya ukorerwa indirimbo na studio ye azajye abona n’aho yamamariza indirimbo ye.

Tuyisenge ati “"Kuva kera numvaga hari umusanzu kandi ukomeye ngomba uyu muco. Ni muri urwo rwego nahereye mu gushinga ikinyamakuru gusa nyuma nkabona bidahagije.”

Akomeza ati “Mbonye amafaranga ntekereza no gushinga studio kugira ngo abahanzi badafite uko bashyira inganzo yabo ahagaragara babone uburyo".

Tuyisenge yavuze ko ashyize imbere gufasha abahanzi gakondo gushyira ku mugaragaro indirimbo, imivugo n’ibindi byubakiye ku muco Nyarwanda.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko avuga kandi ko iyi studio ye izibanda mu gufasha abahanzi ariko bafite ubumuga kugeza ibihangano byabo kuri rubanda kuko bene abo bahanzi bagenda birengagizwa.

Anavuga ko iyi studio izaba inzira nziza kuri we yo kugaragaza indi mpano ikomeye y’ubwanditsi yifitemo.

Iyi studio ikorerwamo na Producer Meira; umusore wumva neza gakondo kuko yayibayemo, avuza ingoma anacuranga piano.

Tuyisenge ati “Meira ni umusore nduta kure ariko ubuhanga afite burahambaye uko akora gakondo ntahandi mbizi ntabeshye!".

‘Umushanana Records’ n’iyo studio rukumbi ifite umwihariko ku muco Nyarwanda.

Iyi nzu itunganya imiziki kuva yatangira imaze gukorana na bamwe mu bahanzi gakondo bakomeye aha twavuga nka Cecile Kayirebwa, Ange na Pamella n’abandi.

Tuyisenge washinze iyi studio yabaye umunyamakuru mu ishami ry’amateka n’umuco muri bimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda.

Tuyisenge kandi ni umusizi akaba n'umuhanga mu kwandika indirimbo, ibitabo n’ibindi.


Umusizi Tuyisenge yafunguye studio yise "Umushanana" izajya ikora indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda

Umusizi Tuyisenge [Uri iburyo] na Producer Meira [Uri ibumoso], umuhanga mu kumva neza indirimbo gakondo

Producer Meira utunganya indirimbo muri "Umushanana Records" yafunguwe muri Kamena 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mboso1 year ago
    Rayvann





Inyarwanda BACKGROUND