RFL
Kigali

Umuforomokazi yiswe intwari nyuma yo gutabara ubuzima bw’abana 3 b’impinja mu bitaro byo muri Beirut ubwo habaga iturika

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:6/08/2020 15:04
0


Umuforomokazi wo mu bitaro byo mu mujyi wa Beirut abantu batandukanye bamushimiye igikorwa cy’ubutwari yakoze ubwo yarokoraga abana batatu b’impinja bari bamaze kuvukira mu bitaro akoramo nyuma y’iturika ridasanzwe ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru.



Nyuma y’iturika ridasanzwe rwabaye kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru Beirut muri Liban ryahitanye abagera 137, abarenga 5,000 bagakomereka n’inzu zigera 300,0000, haravugwa impamvu nyinshi zitandukanye zaba zarateye iri turika gusa ivugwa cyane ni ikinyabutabire cyizwi nka Ammonium Nitrate cyari kibitse muri uyu mugi akaba aricyo nyirabayazana y’iri turika.

Ubwo iri turika ryabaga hangiritse ibikorwa remezo byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu benshi abandi barakomereka. Amakuu avuga ko icyi kinyabutabire cya Ammonia Nitrate cyageraga kuri toni 2,750 cyari kimaze imyaka myinshi kibitse mu bubiko buri muri uyu mugi wa Beirut.

Nyuma yiri sanganya ryabaye umwe mu banyamakuru bakurikiranaga uko byari byifashe muri uyu mugi, Bilar Jawich ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya CNN yavuze uko yageze mu bitaro Al Roum Hospital biri mu gace ka Ashrafieh mu birometero bicye uvuye ku aho iri turika rwabereye, maze akabona umuforomokazi wo muri ibi bitaro ateruye abana batatu bari bamaze kuvuka.

Jawich yavuze ko yakurikiye aho umwotsi wavaga kugera ngeze ku cyambu cya Beirut, Nyuma nibwo yaje kwerekeza ku bitaro bwa Al Roum kureba naho uko byifashe. Akihagera yatunguwe no gusanga umuforomokazi ateruye abana batatu b’impinja, nyuma y’uko ibi bitaro byari byangiritse cyane, abantu benshi baryamye hasi bakomeretse abandi bapfuye.

Uyu munyamakuru yaje kuganiriza uyu muforomokazi maze amubwira ko ubwo iri turika ryabaga yari hanze y’inzu y’ababyeyi (Materinity), yakomeje avuga ko nyuma y’iturika yahise amera nkutaye umutwe atazi aho ari, nyuma nibwo yaje kwisanga hanze ateruye abana batatu. Abantu batandukanye bamushimiye igikorwa cy’ubutwari yakoze.

Nurse
Uyu muforomokazi yashimiwe igikorwa cy'ubutwari yakoze

Muri ibi bitaro abarwayi 3, abantu 2 bari baje gusura abarwayi n’abaforomo 4 babuze ubuzima naho abandi 2 barakomereka bikomeye. Ubwo iri turika ryabaga 80% ry’inyubako zigize ibi bitaro na 50% ry’ibikoresho byakoreshwaga mu bitaro byangiritse. Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu avuga ko ibindi bitaro bigera kuri 4 byahagaritse imirimo yabyo nyuma y’uko byangiritse mu buryo bukomeye. Aba bana n’ababyeyi babo bahise boherezwa mu bindi bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Beirut explosion

Beirut explosion

Iri turika ryangije ibintu byinshi

Abakuru b’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gutanga ubufasha butandukanye ku gihugu cya Liban. Ubuyobozi bwo muri iki gihugu bwatangaje ko bugiye gukora iperereza ku cyaba cyateje iri sanganya.

Src: CNN  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND