RFL
Kigali

Ifungwa rya Marina, filime enye ari gusohora: Ikiganiro na Bad Rama-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 14:21
0


Umushoramari Bad Rama washinze inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane, yatangaje ko bitegura gusohora indirimbo icyebura buri wese ufata umuhanzi uko atari akanamuhimbira nk’uko byagenze kuri Marina mu minsi ishize aho byavuzwe ko yatawe muri yombi.



Nta gihe kinini gishize abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amakuru avuga ko “Umuhanzikazi Marina yatawe muri yombi” akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba Marina yari amaze iminsi ntacyo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze no kuba atarabonetse mu bahanzi baririmbye mu gitaramo Danny Vumbi yamurikiyemo Album ye yise "Inkuru Nziza".

Ibi byose byashyize abantu mu rujijo bibaza ukuri kwabyo. Bad Rama yabwiye INYARWANDA, ko batunguwe no kumva abantu bavuga ko Marina yatawe muri yombi kandi bari kumwe.

Yavuze ko byavuzwe mu gihe we (Bad Rama), Marina na Queen Cha bari bari muri studio bakora indirimbo “Ikanisa” bitegura gusohora mu minsi ya vuba.

Uyu mugabo washoye imari mu muziki, avuga ko ibi byose byavuzwe/bivugwa n’abantu batifuriza ineza umuhanzi n’undi uwo ari we wese ahanini bitewe n’uko atishimiye iterambere rye.

Bad Rama avuga ko bahise bashyira ingufu mu gukora iyi ndirimbo kugira ngo bacyebure buri wese ufata umuhanzi mu buryo butari bwiza.

Ati “Ni indirimbo itanga ubutumwa cyane cyane ku bantu bafata umuhanzi nk’uwataye umuco cyangwa se nk’utararezwe. Nyamara burya siko biba bimeze.”

“Hari ibyo ashobora gukora kubera ko ari akazi ke ashinzwe gukora. Hari ibyo ashobora kwambara bitewe n’aho agiye bitari na buri muntu wese wabyemererwa kubyambara.”

Bad Rama avuga ko atari ubwa mbere aririmbye kuko hari indirimbo nyinshi yagiye aririmbamo atibuka, ize bwite zitasohotse ndetse n’indi imwe yakoranye na Mc Fab.

KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME "CAN YOU HELP ME" YA BAD RAMA

">

Bad Rama ariko avuga ko mbere y’uko yinjira mu muziki yari afite inyota yo gukina filime ari nayo mpamvu hashize iminsi mike atangiye gusohora ‘short filime’ zivuga ku buzima busanzwe n’ibindi.

Muri filime amaze iminsi asohora harimo iyitwa “Pastor Bad Rama”, “You are not my Type”, “Inshingano z’urugo” na “Can you help me”.

Rama avuga ko yahisemo gusohora izi filime bitewe n’uko yari yatangiye gukora ku mushinga wa filime “Pilato” umukinnyi wa Dennis Nsanzamahoro yamufashije ariko agakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko hari filime zitandukanye yagiye akinamo byanamuhaye ubumenyi bwo kumenya uko akina n’uko yitwara muri filime ze yatangiye gusohora.

Bad Rama avuga ko yinjiye mu bya filime na nyuma yo kubona ko akeneye gutanga umusanzu we mu kuzamura uru ruganda rwa Cinema.

Bad Rama yinjiye mu ruganda rwa cinema, aho yatangiye gusohora filime enye


Bad Rama yavuze ko umuhanzikazi Marina atigeze afungwa, ahubwo ko byatangajwe n'abatifuriza ineza abandi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAD RAMA AVUGA KU IFUNGWA RYA MARINA, FILIME 4 YATANGIYE GUSOHORA N'IBINDI

">

AMAFOTO&VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND