RFL
Kigali

Yvan Ngenzi yatuye Abanyarwanda indirimbo “Ishyanga ryera” yitegura kumurika Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 7:40
0


Umuhanzi mu njyana Yvan Ngenzi yasohoye ‘Video Lyrics’ y’indirimbo nshya yise “Ishyanga ryera” yakomeye muri Bibiliya mu rwandiko rwa 1 Petero 2:9 yatuye Abanyarwanda bose mu gihe yitegura gusohora Album ya kabiri.



Mu rwandiko 1 Pet 2:9 hagira hati “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 2.14.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ishyanga ryera” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2020, afite iminota 05 n’amasegonda 11’.

Iyi ndirimbo ivuga ku bantu bizeye Imana, bakagira akaranga gashya ndetse n’ubumwe budakuka bakomora ku Mana.

Yvan Ngezi yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ivuze ikintu kinini kuri we kuko yayanditse ari mu bihe bidasanzwe bityo ko ayituye Abanyarwanda bose.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka ine yari ishize yandika iyi ndirimbo kandi ko ayitezeho ko izamubera intumwa nziza yo gutumwa ikamugereza ubutumwa buyikubiyemo ku banyarwanda bose kandi bakabwirana ubwuzu.

Yvan Ngenzi yavuze ko nyuma yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya agiye gushyira imbaraga mu kunoza neza Album ye ya kabiri azasohora mu Ukuboza 2020.

Yvan Ngenzi avuga ko umuziki gakondo ufite ejo hazaza heza n’ubwo umubare w'abakora iyi njyana utari hejuru cyane.

Avuga ko injyana gakondo ifite umwimerere kandi ko abakiri bato bagenda bayikunda bakanayikora, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure kugira ngo Abanyarwanda ubwabo barusheho kuyiyumvamo no gushyigikira abayikora.

Yvan Ngenzi azwi mu ndirimbo nka “Uri umwami”, “Ndamushima”, “Nta mwami nkawe” n’izindi.

Yvan Ngenzi ni umusore uvuka mu muryango w’abana batanu akaba umuhererezi ufite nyina umubyara ukiriho.

Ni umukristo wizera Imana, kandi ugendera ku mahame y’ubwami bw’Imana. 

Ni umunyeshuri muri kaminuza ya Mount kenya mu ishami ry’itumanaho (Massmedia &Communication).

Umuhanzi Yvan Ngenzi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ishyanga ryera" yatuye Abanyarwanda

Yvan Ngenzi yavuze ko mu Ukuboza 2020 azasohora Album ya kabiri

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "ISHYANGA RYERA" Y'UMUHANZI YVAN NGENZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND