RFL
Kigali

Abdelhamid Salhi yahembwe nk'uwaciye agahigo ko gukina imyaka 22 nta karita n’imwe abona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2020 17:34
0


Umunya-Algeria Abdelhamid Salhi w’imyaka 72 y’amavuko, wakiniye ikipe ya Entente Sétif, yaciye agahigo ko buba yaramaze imyaka 22 yose hamwe akina umupira w'amaguru ari n'umutoza, ntiyigera na rimwe abona ikarita y'umuhondo cyangwa itukura.



Uyu mugabo w'imyaka 72 y'amavuko, wanabiherewe igihembo mpuzamahanga yakiniye ikipe imwe gusa ya Entente Sportive Sétifienne (ESS) - izwi nanone nka Entente Sétif - y'iwabo muri Algeria, anakinira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Salhi Agereranya ko yakinnye imikino irenga 1,000 yose hamwe, kuva atangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga kugera awusoje.

Mu 1963, yatangiye gukina mu ngimbi z'iyo kipe iri mu mujyi wa Sétif mu burasirazuba bw'icyo gihugu, ayikomerezamo mu ikipe nkuru kugeza mu mwaka wa 1977.

Asobanura ko kubaha ari byo byamufashije gucisha macye akirinda guhabwa ikarita.

Aganira na BBC Sport Africa, Salhi yagize ati: "Umuntu agomba kwiyubaha, akubaha uwo bahatanye akanubaha umusifuzi".

"Nta na rimwe wagira ikibazo igihe washyize imbere icyubahiro, iryo ni itegeko risumba ayandi mu mupira urimo koroherana kandi usukuye".

"Namye iteka nkurikiza amategeko uko yakabaye. Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo cy'umusifuzi cyangwa ngo njye impaka na we ku kintu icyo ari cyo cyose n'igihe nabaga nakorewe 'tacle' mbi cyangwa irindi kosa".

Asetsa, yibuka ko ahubwo bagenzi be bakinanaga byarangiraga bahawe amakarita kubera kwivumbura ku musifuzi binubira amakosa we yakorewe na ba myugariro b'amakipe babaga bahatanye.

Ati: "Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo [cy'umusifuzi] kandi nka kapiteni nabuzaga bagenzi banjye dukinana kubikora".

Yemera ko gusifura byo muri icyo gihe cye akenshi byabagamo amategeko adakaze cyane nko muri iki gihe.

Nk'urugero, Salhi yagize ati:

"Mu gihe cyacu iyo umukinnyi yakoraga ku mupira n'ikiganza cye, umusifuzi yasifuraga ikosa rihanwa no gutera umupira uteretswe bikozwe n'indi kipe, ariko ntabwo yatangaga ikarita y'umuhondo ku wakoze iryo kosa".

Yahakanye ko kuba yarakinaga nka nimero 10 cyangwa umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu byatumaga agira ibyago bicye byo kuba yakora amakosa yamuviramo guhabwa ikarita.

Ati: "Akazi ka nimero 10 ntabwo ari ugusatira gusa".

"Ku mwanya wanjye, nagombaga kugarira no gukora ama 'tacles' mu kubuza ko batugarukana (counter-attack) cyangwa nkagabanya umurindi, ariko sinigeze na rimwe nkora uburiganya".

"Hari amategeko ntigeze na rimwe ndengaho mu buzima. Icyo ni cyo bivuze".

Mu mwaka wa 2002, yatsindiye igihembo cy'isi cy'ubworoherane mu mikinire (World Fair Play Award) gitangwa n'akanama mpuzamahanga ka 'fair play' kemewe na komite mpuzamahanga y'imikino Olympiques.

Ni umwe mu Banya-Algeria babiri gusa bamaze guhabwa icyo gihembo cya 'fair play' cyatanzwe bwa mbere mu 1965.

Undi wo muri Algeria wagihawe ni René Amrouche wahoze ari umukinnyi wa basketball, umutoza n'umusifuzi.

Mu myaka 40 ishize nibwo Salhi yahagaritse gukina kubera imvune yakomezaga kugira. Awuhagarika nubwo bwose yari agifite imbaraga z'umubiri zo gukina.

Yakomereje mu kuba umwe mu batoza mu kipe ye akunda ya Entente Sétif, ashingwa imirimo itandukanye uko imyaka yagendaga ishira.

Ku myaka 72 ubu, Salhi avuga ko agikurikiranira hafi ruhago ndetse akaba akomeje guharanira ko mu mupira w'amaguru no mu yindi mikino muri rusange, habamo koroherana.

Igihembo Salhi yahawe kubera guca agahigo ko gukina mu bworoherane kurusha abandi

Salhi yabaye umukinnyi ukomeye cyane mu gihe cye

Source: BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND