RFL
Kigali

Bill Gates yatangaje icyo asaba Joe Biden kuzakora ku kibazo cya Coranavirus naramuka atorewe kuba Perezida wa Amerika

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/08/2020 11:59
0


Bill Gates ati ”Joe Biden arasabwa kuzashaka inzobere zikamugira inama naramuka atorewe kuba Perezida”. Bill Gates yasubije iki gisubizo ubwo yabazwaga icyo asaba Joe Biden kuzakora ku munsi we wa mbere naramuka atorowe kuyobora Amerika. Gates yanavuze ingingo 4 asaba Biden naramuka atowe zirimo iyo kuba yahita asubira muri OMS byihuse.



Muri iyi minsi Isi yose iri mu kangaratete yashowemo n’icyorezo cya covid-19. Umuherwe Bill Gates wakunze kugarukwaho muri iyi nkundura y'iki cyorezo dore ko hari n'ibihuha benshi bagiye bakwiza bavuga ko yaba ari mu bikoreje Isi uyu musaraba yikorere uyu munsi wa none! Benshi mu bagarukaga kuri iyi ngingo bashingiraga ku biganiro yagiye akora ndetse n’ibyo yabwiye itangazamakuru.

Kuri iyi nshuro Bill Gates yabajijwe ikintu yumva Joe Biden aramutse atorewe kuba Perezida yakora ku munsi we wa mbere muri White House!. Ni ikibazo cyagira kiti ”Joe Biden aramutse atorewe kuba Perezida ni iki ubona yakora bwa mbere ngo ahagarike coronavirus ? ".


                                   Bill Gates 

Gates uri mu baherwe ba mbere ku Isi ndetse wigeze no kuba ku mwanya wa mbere, mu gusubiza iki kibazo ntabwo yigeze azuyaza, yagize ati” Bwana Joe Biden agomba gushaka inzobere zikamugira inama”.

Bitenyanyijwe ko Perezida wa Amerika uzatorwa kuwa 21 Ukuboza 2021 azajya muri White House kuwa 21 Mutarama 2021. Hirya no hino ku Isi benshi batangiye kwibaza icyaba haramutse hatowe undi mu Perezida utari Donald Trump, icyo yakora ngo ahangane n’iki cyorezo kimaze koreka imbaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).  

Ibintu 4 Gates asaba Joe Biden kuzakora naramuka atowe:

Bill Gates yavuze ko USA iri kurwana urugamba rukomeye ndetse kugira ngo rusozwe ni uko haboneka umuntu wumvira abahanga. Bill Gates yavuze ko ibintu 4 by'ingenzi Joe Biden agomba kwitaho mu gihe yazaba atorewe kuba PereZida wa AmeriKa harimo kumvira abahanga, kubwiriza abantu kwambara udupfukamunwa, gusubira muri OMS/WHO (World health Organization) ndetse no gushyiraho uburyo bwihuse bwo gupima coronavirus.

 Src: businessinsider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND