RFL
Kigali

Dore Imodoka 10 zo mu bwoko bwa Ferrari zihenze ku buryo butangaje kurenza izindi ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/08/2020 18:09
0


Ni kenshi cyane tubona imodoka zitandukanye benshi bakagira ibyiyumvo byo kuzigura, ariko burya hari n'abatabigeraho bitewe n’uburyo zihenze cyane bagapfana inzozi. Imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari ziri mu zihenze cyane ku Isi. Rimwe na rimwe izi modoka zifashishwa mu masiganwa y’imodoka ndetse ziri mu zikomera cyane.



Inyarwanda tubagezaho intonde nyinshi zitandukanye ariko reka tugaruke no kuri izi modoka za Ferrari n’uburyo zihenze cyane. Zimwe muri izi modoka ziba zifite amazina asa ariko zitandukanye. Dore uko urutonde rw’uyu mwaka ruhagaze.

10. 1964 Ferrari 275 GTB-C Speciale

Most Expensive Ferraris - 1964 Ferrari 275 GTB-C Speciale

Ifite agaciro ka Miliyoni 26.4 z’Amadorari y’Amerika. Iza kuri numero icumi na $26.4M. Ifite amateka meza yo gusiganwa. Abasobanukiwe ibyerekeye imodoka ifite hp 320 hp, ikaba mu bwoko bwa 213 / Comp 3, ikagira V12 moteri, igira kandi  karubira esheshatu za Weber 38 DCN..

 9. 1964 Ferrari 275 GTB-C Speciale

Ferrari 275 GTB/C Speciale

Iyi ifite agaciro ka Miliyoni 27.4 z’Amadorari. Iyi nayo ifite amateka meremare mu gusiganwa, ifite moteri ya litiro 3,3 ya V12, ikagira karubira esheshatu za Weber, hamwe na 330 hp. Iyi modoka mu mateka yo mu 1965, yatsindiye icyiciro cya GT muri Le Mans irangiza ku mwanya wa gatatu muri rusange.

 8. 1967 Ferrari 275 GTB / 4S NART  Spider

1967 Ferrari 275 GTB/4S NART Spider | Top Speed

1967 Ferrari 275 GTB / 4S Spider iri mu zikunzwe cyane ifite agaciro ka Miliyoni 27.5 z’Amadolari y’Amerika. Mu 2013, iyi Spider 1967 yagurishijwe muri cyamunara igurwa na benshi. Ku bantu bize ibyerekeye imodoka n’abazisobanukiwe cyane barabizi ko iyi modoka munsi hari moteri 3, enye hejuru na camshaft V12 za moteri, itanga kandi hp(horsepower) zirenga 300.

 7. 1956 Ferrari 290 MM  Scaglietti Spider

Most Expensive Ferraris - 1956 Ferrari 290 MM Scaglietti Spider

Iyi nayo ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’Amadorari ($28M). Iyi ni imodoka yateguwe kandi itezwa imbere kugira ngo irushanwe muri Mille Miglia, ni yo mpamvu isangamo MM mu izina ryayo aho baba bashaka kuvuga MM (Mille Miglia). Ni imwe muri eshatu ziheruka gukora amateka mu gusiganwa kw’imodoka mu mwaka wa 1965 na 1957, izi zarangije amarushanwa neza.

 6. 1956 Ferrari 290 MM

1956 Ferrari 290 MM | Uncrate

Ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’Amadolari y’amerika. Iyi modoka yari iya Juan Manuel Fangio, wafatwaga nk'umushoferi ukomeye mu gusiganwa mu gihe cye aho yatware amasiganwa  ya Mille Miglia mu 1956.

 5. 1957 Ferrari 335 S  Scaglietti Spider

Most Expensive Ferraris - 1957 Ferrari 335 S Scaglietti Spider

Iyi nayo ifite agaciro ka Miliyoni 35.7 z’Amadolari y’Amerika. Ferrari 335 S yari imodoka yo gusiganwa yateguwe kandi yakozwe na Ferrari mu 1957 kugira ngo ihangane na Masserati 450s. Icyo gihe imodoka enye gusa ni zo zakozwe, kandi buri imwe yari ifite moteri ya litiro 4.1 ya V12, ifite 390 hp ibyatumye igira umuvuduko udasanzwe wo hejuru wa 300 kph (300Kilometer per Hour) iba imwe muri Ferrari yifuzwa cyane ku isi kubera ubwiza bwayo no kuboneka gacye.

 4. 1962 Ferrari 250 GTO

Most Expensive Ferraris - 1962 Ferrari 250 GTO

Iyi modoka ifite agaciro ka Miliyoni 39.6 z’Amadolari. Iyi yari mu modoka zihenze cyane zagurishijwe mu 2014, kandi GTO ifatwa nk’imodoka zifuzwa cyane kandi zishakishwa ku isi. Izi Ferrari zikoreshwa na moteri ya Tipo 168/62 yubatswe na moteri ya Colombo V12.

 3. 1962 Ferrari 250 GTO

Ferrari 250 GTO - 3705GT - 1962 Le Mans Class Winner – Amalgam ...

Iyi usanga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 48.4 z’Amadolari y’Amerika. Mu mateka yayo, Edoardo Lualdi-Gabardi yatwaye iyi modoka yihariye muri Shampiyona yo mu Butaliyani ya 1962, aho yafashe umwanya wa mbere. Ifatwa n’inzobere mu by’imodoka ko ari imwe muri GTO y’ukuri kandi ikomera mu marushanwa ku isi.

 2. 1963 Ferrari 250 GTO

There Are Only 36 Ferrari 250 GTOs In The World | dp@large

Agaciro k’iyi Ferrari kagerA kuri Miliyoni 52 $. Iyi ni Ferrari ya kabiri ihenze ku isi. Izi moderi zihariye zifatwa nk'imodoka ntangarugero mu gukomera cyane no kwihuta cyane.

1. 1963 Ferrari 250 GTO

Most Expensive Ferraris - Most Expensive Ferraris - 1963 Ferrari 250 GTO

Iyi ni yo ya mbere ihenze cyane ku Isi n’Agaciro ka Miliyoni 70 $. Ku isonga ry’urutonde rwa Ferrari ihenze cyane ni 1963 Ferrari 250 GTO. Icyakora, iyi modoka yaje kugurishwa aka kayabo n’umuyobozi mukuru wa WeatherTech, David MacNeil mu kugurisha ku giti cye yayigurishije miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika, iba ibaye Ferrari ihenze kurusha izindi zose ku Isi.

Bivugwa ko ari kimwe mu biciro bihebuje byigeze byishyurwa ku modoka za Ferrari kandi amateka yayo atangaje yo gusiganwa ni byo byemezwa ko yazamuye igiciro cyayo. Yatsindiye isiganwa ry’imodoka rya Tour de France 1964 riza ku mwanya wa kane muri Le Mans 1963.

Mu mateka yo gusiganwa, iyi imodoka ntiyigeze ikora impanuka kandi yagumye imeze neza, bitandukanye n’izindi za GTO nk'uko urubuga wealthgorilla dukesha iyi nkuru rubitangaza.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND