RFL
Kigali

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC basabwe n’ubuyobozi kwegukana CECAFA no kugera mu matsinda ya CAF Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 18:07
0


Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC, bwasabye Abatoza ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kuzegukana ibindi bikombe bazakinira mu mwaka utaha w’imikino.



Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, ku biro by’ikipe ya APR FC hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe, Abatoza ndetse n’abakinnyi, ahanini yibanze ku mihigo y’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse no guha ikaze abakinnyi bashya.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe, Visi Perezida wayo, Gen. Maj Mubarakh Muganga, yamenyesheje abakinnyi ko intego bagomba guharanira kugeraho mu mwaka utaha w’imikino harimo kugera mu matsinda mu mikino nyafurika, kwegukana ibikombe byose bikinirwa murwanda ndetse no kwegukana igikombe cya CECAFA.

Yagize ati” Impamvu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru”.

“Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda”.

Umuyobozi wungirije wa APR FC kandi yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, kugeza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

Inama yasojwe no kwiyemeza no guhiga k’umutoza mukuru wa Adil Mohammd Erradi, Kapiteni Manzi Thierry bemeza ko intego z’ikipe bazigize izabo. Basezeranya abakunzi n’ abafana ba APR FC ko bazakomeza kubaha ibyishimo.

Iy Iyi mihigo yahigiwe mu nama yahuje ubuyobozi, Abatoza n'Abakinnyi ba APR FC

Visi Perezida wa APR FC Afande Mubarakh Muganga n'umunyamabanga wayo Afande Sekaramba Sylvestre

Umutoza Adil yasabye abakinnyi kwitegura neza imikino nyafurika

Abakinnyi bashya bahawe ikaze muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND