RFL
Kigali

“Rekura amazi”, indirimbo nshya ya Lion Gaga asobanura mu buryo butangaje-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 14:37
0


Umuhanzi ukora injyana ya Reggae Lion Gaga yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Rekura amazi” avuga ko yakoze kugira ngo ashishikarize abakobwa kujya basuka amarira y’ibyishimo igihe ‘bashimishijwe’.



Amashusho y’iyi ndirimbo (Video) yasohotse kuri uyu wa 04 Kanama 2020, afite iminota 03.

Ni indirimbo iri kuri shene ya Fly Africa isohotse mu gihe Lion Gaga yari agiye kumara hafi umwaka nta ndirimbo nshya asohora.

Amashusho yafatiwe mu ruganiriro, imbere mu nzu, mu bwogero n’ahandi.

Mu minota ya mbere Lion Gaga agaragara acuranga gitari ari kumwe n’umukobwa wambaye ingofero n’agakanzu kagarukira hejuru y’amabere.

Uyu muhanzi aririmba asaba umukobwa kurekura amazi kuko azi neza ko yaryohewe. Ubundi akarenzaho akavuga ko ari amarira y’ibyishimo.

Abwira uyu mukobwa ko ntacyo azamubanira kandi ko azamwitaho uko bishoboka kose yifashishije 'micro' akunda.

Lion Gaga yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo iye itavuga ibishegu nk’ibyiharajwe n’abahanzi b’iki gihe kuko we yaririmbye ashishikariza abakobwa kurekura amarira y’ibyishimo.

Ati “Mu ndirimbo rero mba nshishikariza umukobwa kurekura amarira y'ibyishimo mvugamo ‘rekura amazi, amarira y'ibyishimo.”

Akomeza ati "Urabona mu Rwanda umukobwa bamuririmbiye cyangwa bamukoreye ikintu cyiza ntarire bamwita inkunguzi."

Gaga Jean Bosco wiyise Lion Gaga yavuzwe cyane mu 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Ba Intwari” yari irimo abana b’abakobwa bambaye ubusa buri buri igice cyo hejuru.

Mu Ugushyingo 2019 yasohoye indirimbo “Nta Joro i Soyini” yifashishije umukobwa wambaye ubusa buri buri.

Nyuma  yasabye Imbabazi umuntu wese ushobora kuba yarayobejwe n’amashusho y’indirimbo ngo kuko atari cyo yari agamije.

Umuhanzi Lion Gaga yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Rekura amazi"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "REKURA AMAZI" YA LION GAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND