RFL
Kigali

Nararize Jay P ambwiye kurushinga! Big Tonny washavujwe no kubura ikanzu y’ubukwe yazirikanye abantu banini-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 12:52
0


Umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Umutoni Alice uzwi nka Big Tonny yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda yitaye cyane ku bantu banini nkawe bajyaga bagorwa no kubona iyo kwambara.



Tariki 19 Ukwakira 2019 wari umunsi udasanzwe kuri Gatsinda Jean Paul [Producer Jay P] na Umutoni Alice bahamije isezerano ry’urukundo rudashira, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. 

Producer Jay P na Alice Big Tonny bavuka mu karere ka Kicukiro, byanatumye bamenyanya kuva mu bwana bwabo.

Batangiye kuvugana mu 2005 Big Tonny akorana indirimbo na Mani Martin itarigeze isohoka, gusa hari amakuru avuga ko batangiye kuyinononsora izasohoka mu minsi iri imbere.

Alice na Jay P bakuranye nk’abavandimwe, ndetse igitekerezo cyo kurushinga cyari kure nk’izuba.

Urukundo rwabo rwatangiye kurandaranda mu 2015 ubwo Jay P yagiraga uruhare mu ndirimbo Big Tonny yaririmbyemo ahuriyemo n’abandi bahanzi.

Mu 2016 Jay P yafashe icyemezo cy’abagabo abwira Big Tonny ko amukunda kandi ko yifuza ko ari we uzamubera umubyeyi w’abana be.

Icyo gihe Big Tonny yari mu gihugu cya Kenya mu bucuruzi bw’imyenda, ari nabwo Jay P yamubaye hafi cyane amugira inama mu buryo bw’ibitekerezo anamwongerera igishoro.

Ibi Big Tonny ntiyabyizeye bitewe n’uko yamufataga nk’umuvandimwe, byanatumye amara hafi umwaka urenga ataramusubiza.

Big Tonny yabwiye INYARWANDA, ati “Umunsi wa mbere ambwira ko ankunda nizihizaga isabukuru y’amavuko. Naramubwiye nti ‘buretse mbanze mbitekerezo’. Kuko naravuga nti ‘Jay P ameze nk’umuvandimwe’ kubera iki se ambwiye gutya?”

Akomeza ati “Numvaga bidahura neza. Byafashe umwaka kugira ngo mbyigeho neza numve ko birimo.”

Alice avuga ko Jay P yamukundiye muri studio bitewe n’uburyo aririmba no kuba yarisobanukiwe.

Ngo nawe yakunze Jay P bitewe n’uko ari umugabo utuje kandi akaba umubyeyi wabimugaragarije igihe kinini.

Ibi ngo ni nabyo byatumye asuka amarira no ku munsi w’ubukwe bwe, kuko yari akoze ubukwe n’umugabo w’imico yishimira kandi akunda.

Mu bukwe, Jay P wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi zakunzwe na benshi mu Rwanda, yari yambaye ikote ry'umweru, ishati y'umweru, ipantalo y'ubururu bwijimye, n'inkweto z'umukara.

Ni mu gihe umugeni Umutoni Alice (Big Tonny) yari yambaye ikanzu y'urwererane ifite ivara rirerire.

Umuhanzikazi Big Tonny yafunguye inzu y'imideli yise "Tonni's Collection" izita byihariye ku bantu banini

Icyo benshi batamenye ni uko ikanzu Big Tonny yambaye ndetse n’izo abakobwa bamwambariye bambaye yazidodesheje hafi ukwezi kose nyuma y’uko abuze iduka ryamwambika.

Big Tonny yabwiye INYARWANDA, ko mu gihe cy’ubukwe bwe yitabaje inshuti n’abavandimwe ngo bamurangire ahantu yakura ikanzu nziza kandi ijyanye n’ingano ye, aho bamurangiye hose agaheba.

Avuga ko hari iduka rimwe yagezeho mu Mujyi wa Kigali, bataramuha ikaze umugore warimo amubwira ko atakwirirwa yinjira kuko ikanzu ashaka itarimo.

Big Tonny avuga ko umugabo we Producer Jay P yahise amubwira gutekereza ku cyo yakora, akabyaza umusaruro agahinda yatewe no kubona adashobora kubona ikanzu yo kwambara ku munsi udasanzwe ku buzima bwe.

Ati “Umugabo wanjye arambwira ati ‘ariko Alice nta kintu uri gutekereza ushobora gukora hagati aha ngaha’ ati ‘urumva nta kintu ushobora gukora. Abimbwira gutyo nyine aseka ariko ndagifata ndavuga nti ‘ntabwo abantu banini tuzongera kubura imyenda’.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo “Rafiki”, avuga ko nyuma y’ubukwe bwe yazirikanye amagambo yabwiwe n’umugabo we ashinga iduka ricuruza imyenda y’abantu bose by’umwihariko abantu banini.

Iri duka ry’imyambaro yaryise ‘Tonny’s Collection’ ndetse ngo yatangiye kubona abakiriya ashimira ku bwo kunyurwa n’ibyo abagenera.

Alice yavuze ko abantu banini mu muryango bafatwa nk’aho ntacyo bashoboye ariko ngo siko biri kuko n’abo bafite imbaraga zo gukorera Igihugu.

Uretse gukora imyambaro, Big Tonny anakora ibijyanye no gusiga ibirungo by’ubwiza mu maso ibizwi nka “maquillage”.

Alice Big Tonny ari mu baririmbyi bafite ijwi ryiza kandi ry’umwimerere wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ndemeye”, “Rafiki” n’izindi.

Uyu muhanzikazi kandi amaze iminsi ari gukora Album ya kabiri iri gutunganywa n’umugabo we Producer Jay P.

Producer Jay P warushinganye na Big Tonny ni umuhanga mu gucuranga piano na gitari wabitangiye mu 2003.

Yarambitse ibiganza ku ndirimbo za Miss Jojo, Miss Shanel, Rafiki n’abandi bagize amazina akomeye mu myaka 15 ishize.

Big Tonny yavuze ko yatunguwe uwo yitaga umuvandimwe [Producer Jay P] amubwiye ko yiteguye kurushinga nawe

Big Tonny yavuze ko yashavujwe n'umugore wamubwiye ko nta kanzu y'ubukwe bwe yabona


Big Tonny avuga ko urukundo rwe na Jay P rwatangiye kurandaranda kuva mu 2015


Umunyamakuru Tracy Agasaro uherutse kwambikwa impeta y'urukundo ari mu bayobotse "Tonni's Collection"


Yvonne n'umukunzi we barushinze mu minsi ishize bari bambaye imyenda yahanzwe na Big Tonny

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIG TONNY WINJIYE MU BUCURUZI BW'IMYENDA Y'ABANTU BANINI

">

AMAFOTO&VIDEO: MURINDABIGWI ERIC IVAN-INYARWANDA.COM  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND