RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC yashyize hanze igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 11:13
0


Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya APR FC n’umukunzi we Mushambokazi Belyse bamaze igihe gito bakundana, bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwabo buteganyijwe kuba muri Nzeri 2020.



Tariki ya 08 Werurwe 2020, nibwo Niyonzima Olivier Seif yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, undi nawe ahita abimwemerera atazuyaje.

Nyuma yo gutera ivi akanambika impeta Belyse, Sefu yatangaje ko icyo akundira uyu mukobwa ari uko amwubaha kandi akaba afite itandukaniro n’abandi bakobwa bari ku Isi, kuko amukunda cyane.

Kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2020, nibwo Seif na Belyse bashyize hanze ubutumire bugaragaza umunsi nyiriza w’ubukwe bwabo.

Ubu butumire bwagaragaje ko ubukwe bwaba bombi bugomba kuba tariki ya 06 Nzeri 2020.

Seif yakundanye na Mushambokazi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana umwe w’umuhungu, Nishimwe Donatha.

Sefu yazamukiye mu Isonga, ahava muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, atwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Mu mwaka wa 2019 Sefu yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba APR FC, mu mwaka umwe amaze kuyikinira, yayifashije kwegukana igikombe cy’Ubutwari 2020 na Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Ubutumire mu bukwe bwa Sefu na Belyse

Nta gihe kirekire Belyse na Sefu bamaze bakundana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND