RFL
Kigali

Ntakinsuhuza! Mwatatu wareze Nsengiyumva imyaka 10 amwita nyina, yamunenze kuko atabihaye agaciro-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/08/2020 11:12
0


Mwatatu ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’InyaRwanda ahishura ko yatangiye kurera Nsengiyumva ari mu kigero cy’imyaka ine nyuma yo kumutoragura ku muhanda munsi y’igiti. Nubwo yamureze hafi imyaka icumi amunenga kutabiha agaciro akamwirengagiza ku buryo amucaho ntamusuhuze nyamara yaramubereye umubyeyi.



Umuhanzi Nsengiyumva Francais bakunze kwita Igisupusupu wagarutsweho na Mwatatu, yamamaye mu 2018 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Mariya Jeanne' abifashijwemo na Alain Mukurarinda umureberera inyungu mu bijyanye n’umuziki.

Mbere yo gutangira gufashwa na Alain Mukurarinda amateka agaragaza ko yacurangiraga umuduri ku muhanda cyane cyane ku masoko ari mu karere ka Gatsibo akomokamo, abantu bakamuha igiceri cy’ijana (100 Frw). Isoko yamamariyemo cyane ni iryitwa Rwagitima riherereye mu Murenge wa Rugarama muri Gatsibo.

Nyuma yo kugera mu biganza bya Alain Mukurarinda, ubu Nsengiyumva amaze kuba icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo ku buryo mu bihe byashize wasangaga n’umwana w’imyaka ibiri iririmba Mariya Jeanne. 

Amashusho y’indirimbo ye ‘’Rwagitima’’ agaragaza byinshi bikubiyemo ukuri gushingiye ku buzima bwe muri aka gace yakuriyemo. Umukecuru Mwatatu uri mu bagaragara muri aya mashusho izina rye arigarukaho kenshi muri iyi ndirimbo. 

Akiyashyira hanze, mu bitangazamakuru byinshi Nsengiyumva yavuze ko Mwatatu ariwe wari ufite resitora igezweho yaruriraga 300 F muri Rwagitima. Yashimangiye ko uyu mukecuru afite byinshi avuze ku buzima bwe.


Nsengiyumva biravugwa ko atagisuguza Mwatatu wamureze imyaka 10

Mu kiganiro kihariye Mwatatu yagiranye na InyaRwanda TV yahishuye uko yatoraguye Nsengiyumva ari mu kigero cy’imyaka ine agatangira kumurera. Ati’’ Imbere y’umuryango wa resitora hari umunyinya mu gitondo tugiye guteka icyayi tubona umwana aryamyemo dutinya kumwegera tugirango wenda ni umuntu bishe’’.

Akomeza avuga ko bamukuye aho ngaho yatitiye bakamujyana mu gikoni bakamuha icyayi bagakomeza kumwitaho nyuma agakomeza kubana nawe akamurera nk’umwana we. Yavuze ko Nsengiyumva yafataga nk’umwana we kuva mu buto bwe yamubonagamo impano y’umuziki kuko ngo igihe cyose yumvanga indirimbo kuri Radio yahitaga atangira kubyina ngo yakundaga guceza cyane.

Mwatatu avuga ko nubwo atabyibuka neza yareze Nsengiyumva nk’imyaka icumi amwitaho nk’umwana yibyariye ku buryo na Nsengiyumva yamwitaga nyina. Gusa ibi byose ngo ntabwo yabihaye agaciro kuko nyuma yo kwamamara amucaho ntanamusuhuze.

Ati’’Ntabwo ajya abizirikana, hambere yanshiyeho ndi mu rutoki ntiyanansuhuza ‘’. Yakomeje avuga ko ntacyo amusaba nk’umwishyuza ibyo yamukoreye kuko azahembwa n’Imana gusa ngo ababazwa n'uko byibura atanamusuhuza nk’umwana yareze ndetse kenshi ngo aca no ku rugo ntanavuge. Ikintu kimwe kandi gikomeye yamusabye ni ukugira urukundo akibuka byibura kumusuhuza ntamwirengagize.


Mwatatu avuga ko Nsengiyumva yabaye umusitari yibagirwa ko yamureze imyaka 10

Uyu mukecuru Mwatatu yavuze ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo Rwagitima byamugize icyamamare atanga urugero rw’ukuntu yageze muri Tanzania bagahita bamumenya, gusa anavuga ko kugaragara muri iyi ndirimbo byamusize mu mwenda w’amafaranga igihumbi na magana atanu (1500).

Ati’’ Bampaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170.000) sinamenya ko ari ayo bangeneye, ndayahahisha nkodesha ibikoresho twifashishije muri ariya mashusho arashira njyamo n’umwenda’’.

Akomeza avuga ko nk’umuntu mukuru atari kureka abantu ngo bicwe n’inzara, gusa unabisesenguye wasanga ibyo yakoze byari byo kuko amashusho yagombaga gusa n’ibivugwa mu ndirimbo. Nubwo yari yizeye kuzahabwa andi mafaranga nyuma y'umwenda yagiyemo, ngo nta kindi kintu bigeze bongera kumugenera.


Mwatatu aranenga Nsengiyumva usigaye amucaho ntamusuhuze 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND