Kuri uyu wa Mbere ni bwo ibiro by’ ingoro y’umwami muri Spain byemeje ko uwahoze ari umwami w’iki gihugu agiye kukivamo akajya kuba mu kindi. Impamvu nyamukuru iteye Juan Carlos kuva mu gihugu cye ni iperereza riri kumukorwaho kubera icyaha akekwaho cya ruswa.
Juan Carlos w’imyaka 82 y’amavuko
mu rwandiko yandikiye umuhungu we uri ku ngoma, Filip VI, yatangaje ko ari iby’akababaro
kuba agiye kuva mu gihugu cye. Juan Carlos yavuye ku ngoma mu mwaka wa 2014
nyuma yaho umukwe we atangiye gukurikiranwaho ibyaha bijyanye na ruswa. Indi
ngingo yatumye asiga inkoni y’ubutware kubera agahinda aburage be batishimiye
ukuntu we n’umwamikazi we bagiye guhiga inzovu muri Botswana bikabatwara
akayabo, nyamara mu igihugu cyabo cyari mu bihe bibi by’ihungabana ry’ubukungu
mu mwaka wa 2012.
Muri uyu mwaka amaperereza
yarakomeje ubushinjacyaha bugira ngo bucukumbure byimazeyo ku cyaha uwahoze ari
umwami, Juan Carlos akekwaho cyo kwakira bitugukwaha. Uyu mukambwe icyaha
akurikiranweho ni icyo kuba yarakiriye ruswa ubwo imwe mu masosiyete yo muri
Spain yatsindiraga isoko ryo kuzubaka umuhanga wa gariyamoshi uhuza Mecca na
Medina.(Saudi Arabia).
Amasezerano Iyi sosiyete yo muri
Spain yagiranye n’igihugu cya Saudi Arabia abarirwa biriyonii zikabakaba €7.
Kuba yari akiri mu gihugu, Juan
Carlos nk’umwami icyuye igihe yaragfite ubudahangarwa bwo gukurikiranwa n’ubutabera.
Juan Carlos yatangaje na none ko mu bimuteye kuva mu gihugu ari ukugira ngo
yorohereze ubutabera dore ko naramuka ajya mu kindi gihugu Bizaba byorohereje
izi nzego z’ubutabera.
Umwami uri ku ngoma, Filipe VI
yanze kuragwa imwe mu mitungo ya se kubera kutizera ko ntaho ihuriye n’ibyo se
aregwa. Usibye ubudahangarwa, ibiro by’umwami byatangaje ko uyu mwami ucyuye
igihe atazongera no guhabwa agahimbazamushyi ka ibihumbi bikabakaba €200 yahabwaga ku mwaka.
Urukiko rw’ikirenga ku ruhande rwarwo
rwatangaje ko imbere y’amategeko abaturage b’ iki gihugu bose bangana.
TANGA IGITECYEREZO