RFL
Kigali

Lecrae umuraperi ukunzwe kurusha abandi ku Isi muri Hiphop-Gospel agiye guhagarika burundu umuziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2020 19:12
0


Umuraperi Lecrae ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; I will find you, Fight for me, Blessings, Background n'izindi zatumbagije izina rye ku Isi hose, yahishuye ko agiye guhagarika burundu umuziki. Ni inkuru mbi ku bakunzi be n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange kuko uyu muraperi yahembuye benshi binyuze mu ndirimbo ze.



Lecrae Devaughn Moore {Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music). Aherutse kubatirizwa muri Yorodani yo mu gihugu cya Israel atangaza ko atibiye (kwibira) mu mazi gusa ahubwo ko yibiye muri Yesu Kristo.

Kuri ubu amakuru ye mashya ari kuvugwa cyane muri Amerika no hirya no hino ku Isi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel ni uko agiye kuva mu muziki nk'uko yabyitangarije. Uyu muraperi washinze Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop, yavuze ko azahagarika umuziki nyuma yo gushyira hanze album ye nshya ari gutunganya yitwa 'Restoration'.

Nk'uko tubikesha The Christian Post, Lecrae wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo na 'I'll find you' Ft Tori Kelly imaze kurebwa kuri Youtube n'abantu barenga Miliyoni 67 mu myaka 3 gusa imazeho, yatangaje ibi mu kiganiro 'Community During Chaos' cyabaye mu minsi ishize kigatambuka kuri Instagram ya Rapzilla, aho yari ari kumwe n'abahanzi Coop na CJ Luckey.


Lecrae agiye guhagarika burundu umuziki

Muri icyo kiganiro, Lecrae yavuze kuri 'Black Lives Matter' (Ubuzima bw'abirabura bufite agaciro), umuryango wa LGBT, Album ye nshya ari nayo ya nyuma mu muziki we ndetse n'igitabo cye. "Ndi umuhanuzi. Ngiye kuvuga ukuri." Lecrae ubwo yavugaga ku cyifuzo cye cyo kunganira ibyo yemera (...).

Nyuma yo gutinda kwinshi, kubera COVID-19, Album itaha ya Lecrae, Restoration, igomba gusohoka mu gihe cya vuba. Umuhanzi uri mu begukanye Grammy Award usangira ubutumwa bwe bwo kwizera yatangaje kumugaragaro ko uyu mushinga wa Album ye nshya ushobora kuba ari wo wa nyuma.

Ati “Restoration, ni yo mvuga, mvugishije ukuri, abantu bose bavuga ko ari alubumu nziza nakozwe, ariko iyi ni iy'ukuri. Kandi ibi birashobora kuba kuri njye". Lecrae yakomeje ati: “Ndashaka kuvuga ko bishoboka ko nzakora imvange, ariko sinzi niba nkora indi Album yuzuye”. Ati: "Birashoboka rero, tuzareba, uko ni ko mbyumva".

Yavuze ko impamvu yatekereje gutekereza ku kiruhuko cy’umuziki ari uko ashaka gufasha abandi bahanzi bakiri bato akabaha imbaraga bagatera imbere. Ati: "Hari amaraso mashya kandi ndashaka ko amaraso mashya aza agakora ibintu byabo. Uyu muraperi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Drown' yakoranye na John Legend mu kwezi gushize.


Lacrae aherutse kubatirizwa muri Yorodani ibintu yafashe nko kwibira muri Yesu

REBA HANO INDIRIMBO I'LL FIND YOU YA LECRAE FT TORI KELLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND