Injangwe yari ifungiwe muri gereza yo mu gihugu cya Sri Lanka yatorotse gereza nyuma y’uko ifunzwe izira gutambutsa ibintu bitandukanye birimo ibiyobyabwenge na Sim Card za telefoni.
Nk'uko byatangajwe na Polisi yo muri icyi gihugu yavuze ko iyi njangwe yafashwe n’abacungagereza ba gereza yo muri Welikada kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje. Polisi yavuze ko iyi njangwe yafatanywe agapfunyika ka palasitiki gahambiriye ku ijosi karimo amagarama abiri ya heroine, Sim Card ebyiri za telefoni n’agakoresho babikaho amakuru kazwi nka Memory chip. Bivugwa ko iyi nyamaswa yageragezaga kwinjiza ibi bintu muri gereza ya Welikada iri mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo.
Nk'uko
byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, iyi nyamaswa
yatorotse aho yari yashyizwe muri gereza ku munsi wo Cyumweru. Gusa nyuma y’ibi
ubuyobozi by’iyi gereza ntacyo bwatangaje.
Iyi gereza
iyi nyamaswa yageragezaga kwinjizamo ibi yari itwaye, mu minsi ishije amakuru
yavugaga ko hari abantu benshi bakunze kuhagaragara bagerageza kurenza inkuta z’iyi
gereza ibintu bitandukanye bagira ngo byinjire mu buryo butemewe muri gereza
imbere, harimo nk’ibiyobwabwenge, telefone na chargeur za telefone.
Sri Lanka
ni kimwe mu bihugu bya Aziya bigaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho leta y’iki
gihugu yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo. Si iyi nyamaswa
gusa ifashwe dore ko no mu cyumweru dusoje Polisi yo muri iki gihugu yafashe
igisiga cyakoreshwaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge mu gutwara ibiyobwabwenge.
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO