RFL
Kigali

Nyuma yo gutangaza ko Pyramids zo Misiri zubatwe n’ibivejuru Elon Musk yatumiwe muri iki gihugu ngo yerekwe amateka yazo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/08/2020 15:28
0


Elon Musk umuyobozi mukuri wa Space X na Tesla kuwa 1 Kanama 2020 abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko Pyramids zo muri Misiri (Egypt) zubatwe n’ibivekuru (Aliens). Nyuma y'uko atangaje ibi Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri iki gihugu yahise amusaba kuzasura iki gihugu akemenya byinshi kuri Izi pyramids.



Elon Musk mu magambo yanditse kuri Twitter yagize ati”Pyramids zubatswe n’ibivejuru nukuri” aya magambo bwana Elon musk akimara kuyatangaza haje ubutumwa bwinshi bumwigisha ubundi bumutuka bamubwirako ashobora kuba ari gukwirakwiza ivangura ndetse banamubwirako rya mubase, benshi bagarutse ku mpamvu ishobora kuba yamuteye gutangaza ko izi pyramids zubatwe n’ibivejuru kuberako ziri mubihugu bya Africa gusa abandi bati”ushatse gusobanurako abirabura ntakintu gikomeye bakubaka?”

Nyuma yuko ubu butumwa busakaye ntabwo igihugu cya Misiri cy’igeze kiriphana, Miisiri izwiho kugira poyramids nyinshi ndetse zirusha ubunini izahandi, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga yahise atumira uyu mugabo kuzaza kureba amakuru ajyanye n’Izi praymids akava kubinyoma ari gukwirakwiza.

Bwana Rania A. Al Mashat Minisitiri wo muri Misiri yagize ati”Nkurikira ibikorwa byawe kandi biba bifite gihamya nyinshi. Ndagutumiye wowe na Space X yawe kuzaza gukora ubushakashatsi ku nyandiko zivuga kuri pyramids ndetse tuzabereke n’imva z’abantu bubatse pyramids” Yunzemo agira ati” Nyakubahwa Musk turagutegereje”.

Src: usatoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND