RFL
Kigali

Mexique: El Marro umwe mu bacuruzi bakomeye b’ibiyobyabwenge yatawe muri yombi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/08/2020 16:41
0


Umwe mu bagabo bakomeye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri Mexique “El Marro” yatawe muri yombi nk'uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano na leta ya Mexique ku munsi w’ejo ku cyumweru.



Ku munsi w’ejo ku cyumweru leta ya Mexique ifatanyije n’urwego rushinzwe umutekano muri icyi gihugu rwatangaje ko bataye muri yombi El Marro umuyobozi wa Santa Rosa Lima Cartel kamwe mu gatsiko k’amabandi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri Mexique.

El Marro amazina ye asanzwe ni Jose Antonio Yepez yari umuyobozi w’agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri Mexique kazwi nka Santa de Lima Cartel. Aka gatsiko kashizwe na David Rogel Figueroa waruzwi nka “El Guero” mu mwaka 2014 nyuma nibwo uyu El marro yaje kumusimbura ku buyobozi. Aka gatsiko kandi kashishwaga gukora urugomo mu majyaruguru ya Mexique.

Uyu mugabo bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, yashinjwaga ibyaha byinshi bitandukanye na leta ya Mexique, ibi byaha akaba yarabikoreye mu gace ka Guanajuato aho iri tsinda yari abereye umuyobozi ryakoreraga.

Leta ya Mexique yatangaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka myinshi ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, nibwo yaje gutabwa muri yombi aho bamufatanye n’abandi bagera kuri batanu nabo bashakishwaga. Aho bafatiwe basanze bari bashimuse umugore w’umushoramari.

El Marro

El Marro

Izina El Marro uyu mugabo Jose Antonio yiyise ni izina ryo mu rurimi rw’icyesipanyolo risobanura 'Inyundo ya rumena mabuye' cyangwa Sledgehammer mu cyongereza.

Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu yavuze ko uyu mugabo ahita ajyanwa muri gereza ya Altiplano, iyi ikaba ariyo gereza yafungiwemo umwe mu bacuruzi bakomeye b’ibiyobyabwenge babayeho Joaquin ‘El Chapo’ Guzman wayoboraga itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobwabwenge mu gace ka Sinaloa (Sinaloa Cartel), aho yaje gutoroka iyi gereza mu mwaka 2015 anyuze mu buvumo ariko yongera gutabwa muri yombi mu 2016.

El chapo

'El Chapo' Guzman wayoboraga agatsiko ka Sinaloa Cartel

Mu Ukwakira umwaka ushize leta ya Mexique yataye muri yombi Ovidio Guzman, umuhungu wa El Chapo Guzman ariko nyuma y’amasaha macye yaje kurekurwa ubwo amwe mu mabandi yafataga abashinzwe umutekano nk’imbohe.

Iri tsinda rizwi nka Santa Rosa de Lima Cartel uyu mugabo yayoboraga rwashinjwaga ibyaha byinshi mu gace ka Guanajuato birimo nko kwiba peteroli ya leta ya Mexique mu mipira, icuruzwa ry’ibiyobwabwenge ndetse no kwiba ibicuruzwa bw’abagenzi muri za gariyamoshi.

Aka gace ka Guanajuato kabaye isibaniro ry’amabandi dore ko amakuru avuga ko nibura buri munsi impuzandengo y’ubwicanyi bubera muri aka gace bugera ku 10. Mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka habaye ubwicanyi bugera 1,691 muri kano gace nk'uko imibare ya leta ibigaragaza, ibi bikaba byaratumye aka gace kaba aka mbere mu kubamo imfu nyinshi muri mexique.

Src: CNN & Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND