RFL
Kigali

Hakizimana yambitswe ikamba rya Miss Ngozi, igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 49 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2020 9:04
0


Umukobwa witwa Nousaiba Hakizimana yegukanye irushanwa rya Miss Ngonzi [Kugasaka] mu Burundi ahigitse abandi bakobwa bari bahataniye ikamba.



Ni mu birori byasojwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2020, byabereye mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyepfo y’u Burundi.

Miss Hakizimana yagaragiwe na Kersy Muhoza wabaye igisonga cya mbere n’aho igisonga cya kabiri yabaye Sheila Gahoza wanambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity 2020].

Aba bakobwa batowe bafite imishinga irimo igamije kuzamura ireme ry’uburenzi, kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no guhangana n’inda ziterwa abangavu.

Miss Nousaiba Hazikimana wegukanye ikamba rya Miss Ngozi yahembwe 500,000 BIF [248,709.15 Frw], Kersy Muhoza wabaye igisonga cya Mbere yahawe sheki 300,000 BIF [Angana na 149,254.08 Frw].

Sheilla Gahoza wabaye igisonga cya kabiri yahembwe 100,000 BIF [49,751.36 Frw], ikamba rya Miss Popularity yegukanye ryamuhesheje 200,000 BIF [99,489.07 Frw].

Miss Ngozi ibaye mu gihe irushanwa rya Miss Burundi 2020, ryasubitswe ku wa 11 Werurwe 2020.

Irushanwa rya Miss Burundi 2020 ryasubitswe nyuma y’uko Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, Niyokindi Jean Marie agiranye ibiganiro n’urubyiruko rwarimo rutegura iki gikorwa “abasaba kwisuganya kugira ngo bazategure neza irya 2021.”

Nousaiba Hakizimana yambitswe ikamba rya Miss Ngozi [Kugasaka]; agaragirwa na Muhoza wabaye igisonga cya mbere [Uri ubumuso] na Gahozo wabaye igisonga cya kabiri na Miss Popularity

Gahozo wabaye igisonga cya kabiri yahembwe ibihumbi 49 Frw n'ibihumbi 99 Frw by'ikamba rya Miss Popularity

Igisonga cya mbere Kersy Muhoza yahawe ibihumbi 149 Frw

Bamwe mu bakobwa bahatanye muri Miss Burundi no muri Miss Ngozi mu bihe bitandukanye bitabiriye ibi birori

Miss Ngozi yabaye ntakubariza amabwiriza yo kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND