RFL
Kigali

Umuraperi w’umunyabigwi Malik wari ugize itsinda rya The Roots yitabye Imana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/08/2020 6:24
0


Umuraperi w’umunyabigwi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Malik Abdul Basit (Malik B), akaba na none umuririmbyi n'umunyamuryango washinze itsinda ry’Abaraperi rya“The Roots”, yitabye Imana ku myaka 47 y’amavuko.



Amakuru y’urupfu rwa Malik B wagiye utsindira ibihembo bitandukanye birimo nka Grammy Award, yamenyekanye tariki ya 29 Nyakanga 2020, nk’uko byatangajwe n'abo mu itsinda rya The Roots mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Twitter.

Malik B., Longtime Member of the Roots, Is Dead at 47 - The New ...

Malik B yitabye Imana

Iri tangazo The Roots banyujije ku mbuga nkoranyambaga rigira riti: "Tubabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rw’umuvandimwe wacu twakundaga, Malik Abdul Basit. Niyibukwe kubera ubwitange bwe mu idini rya Islam no guhanga udushya, umushyushyarugamba (MC) ufite impano kurusha abandi bose. Turabasaba ko mwubaha umuryango we mu gihe cy'icyunamo gikomeye."

Malik B., founding member of The Roots, dead at 47

Bamwe mu bagize itsinda The Roots

Icyakorwa kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye urupfu rwe. Basit wiyise Malik B, yari mu itsinda rya Philadelphia kuva ryatangira kugeza mu 1999. Azwi mu ndirimbo "Water " yo muri Album ya Roots, iyi nzira y'iyi ndirimbo ivuga cyane ku rugamba rwa Basit hamwe n’ibiyobyabwenge mu guhangana no kubishinjwa.

Questlove, Black Thought sued by former Roots bassist - FACT Magazine

The Roots

Basit yagiye akora indirimbo wenyine, nyuma batangiza itsinda The roots banakora indirimbo nyinshi kuri alubumu z'iri tsinda rigizwe n’abahanzi ba Hip Hop bagera kuri 13 harimo; Malik B (ufatwa nk’inkingi ya mwamba, Rubberband (Josh Abrams), Kid Crumbs,Scott Storch, Nikki Yeoh.Leonard 'Hub' HubbardRahzelbeatboxingDice Raw, Scratch, Ben Kenney, Frank "Knuckles", Martin Luther, na Owen Biddle. Bamenyekanye muri Album zigera kuri 14 nka Organix, Do you want more n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND