RFL
Kigali

Danny Vumbi yatangaje ikintu yishimira cyane yasaruye mu muziki mu myaka 14 anahishura icyo yicuza kurusha ibindi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2020 5:16
0


Iyo bavuze Danny Vumbi uhita wumva indirimbo zandikanye ubuhanga nka; 'Ni danger', 'Ni uwacu', 'Baragowe', 'Yibare', 'Abana babi', 'Mpa umwana', 'Umugozi' n'izindi zirimo izo yaririmbanye na bagenzi be babanaga mu itsinda The Brothers. Mu myaka 14 amaze mu muziki, Danny Vumbi yavuze ikintu cy'ingenzi yawungukiyemo.



Amazina yiswe n'ababyeyi ni Semivumbi Daniel, gusa mu muziki yahisemo kwitwa Danny Vumbi. Muri Kaminuza yize kwigisha imibare n'ubugenge mu yahoze ari Kaminuza y'Uburezi ya Kigali (KIE). Umuziki waje kuganza ibyo yize muri Kaminuza, ibijyanye no kwigisha abishyira ku ruhande, yirundurira mu muziki, ubu ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'umuhanga wifashishwa na benshi. Ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki Nyarwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Danny Vumbi ufite umwihariko wo gukora indirimbo ziri mu mudiho Nyafurika ukongeraho n'ubuhanga ntashidikanwaho azwiho mu kwandika indirimbo, yavuze ko iyo amenya kuva kera kose ko azatungwa n'umuziki, atari gutakaza umwanya we yiga kugera ku rwego rwa Kaminuza ibidafite aho bihuriye n'impano ye yo kuririmba. Ni ibintu avuga ko yicuza rwose. Ati "Nicuza kuba narize kugera ku rwego rwa kaminuza ibintu bitagira aho bihuriye n'impano zanjye".


Danny Vumbi aricuza kuba yarize ibintu bidafite aho bihuriye n'impano ye

INYARWANDA yamubajije ikintu yishimira kurusha ibindi byose yasaruye mu muziki amazemo igihe kitari gito, adutangariza ko umuziki wamufashije kwivumburamo impano yavukanye, umufasha kumenyekana ndetse unamubeshaho. Mu gusubiza iki kibazo, Danny Vumbi yagize ati "Maze imyaka 8 nkora umuziki nka Danny Vumbi kongeraho 6 nakoze umuziki mu itsinda The Brothers ubwo ni 14. Nishimiye ko umuziki watumye menya impano navukanye ugatuma menyekana kandi ukambeshaho".


Danny Vumbi arishimira ko umuziki watumye amenya impano yavukanye

Tariki 17/07/2020, Danny Vumbi yamuritse Album ye ya 3 yise 'Inkuru nziza' yaje ikurikira 'Kuri twese' yashyize hanze mu mwaka wa 2015 ndetse na 'Umudendezo' yakoze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni yo Album ihenze cyane mu Rwanda dore ko uyu muhanzi yatangaje ko umuntu wese uyishaka agomba kwishyura amafaranga ibihumbi ijana y'amanyarwanda (100,000 Frw). Kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo ye nshya 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melody. Imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 235 mu kwezi kumwe imaze kuri Youtube.

UMVA HANO 'UMUGOZI' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY VUMBI FT BRUCE MELODY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND