RFL
Kigali

Brazil: Ubwiyongere bukabije bw’inkongi y’umuriro mu ishyamba rya Amazon

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/08/2020 21:02
0


Imibare yatangajwe na Brazil yagaragaje ko habayeho ubwiyongere bukabije bw’inkongi y’umuriro yibasiye iri shyamba muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize.



Amashusho yafashwe na satellite agakusanywa n’ikigo National Space Agency agaragaza ko habayeho izamuka ringana na 28%. N'ubwo Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yashishikarije abantu gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iri shyamba rya Amazon ariko kubera igitutu cy’abashoramari mpuzamahanga, mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka Guverinoma ye (Jair Bolsonaro) yahagaritse ikwirakira ry’inkongi y’umuriro muri iri shyamba.

Imibare iheruka yateye impungenge zijyanye n’isubira ry’inkongi y’umuriro yatunguye isi muri Kanama na Nzeri umwaka ushize. Nk'uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, Ane Alencar umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi ku bidukikije cya Amazon muri Brazil yatangaje ko iki ari ikimenyetso giteye ubwoba. Yagize ati: "Dushobora kwitega ko Kanama izaba ukwezi kutoroshye ndetse nzeri ikaba mbi kurushaho”.


Ibi ni mu gihe Perezida Bolsonaro anenga bikomeye ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Brazil “Ibama” aho abigereranya nk’ihazabu ikabije, kuko mu mwaka we wa mbere ku butegetsi yabonye igabanuka rikabije ry’ibihano by’amafaranga (gucibwa amande) byatanzwe kubera guhungabanya ibidukikije. Akaba agaragaza ko ikigo gikomeje kubura amafaranga kandi nta n’abakozi gifite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND