RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 309 ikirwa cyo muri Cape Cod cyafunguye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/08/2020 19:10
0


Iki kirwa kiri ku buso bungana na hegitari 24 giherereye muri Cape Cod kizwi ku izina rya Sipson Island Trust. Guhera mu mwaka w’i 1711 kikaba kitagengwa na leta ahubwo ari icy’umuntu ku giti cye.



Amateka y’iki kirwa ni uko cyagurishijwe n’abantu bazwi nk'aba Monomoyick bacyigurisha abimukira. Kuri ubu, Sipson Island Trust imaze kongererwa agaciro ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu, hari icyizere cyo kongera kugarura ishusho nziza y’iki kirwa no gukomeza kukitaho uko bikwiye hakoreshejwe indangagaciro z’Abanyamerika zo kubona ubutaka nk’impano kuri bose.

Nk'uko bitangazwa n’uyoboye iki kirwa, ariwe Tasia Blough aho agira ati: "Mu by'ukuri ni inshingano zacu nk’ikigo ndetse n’umuryango kwigisha no kumenyekanisha akamaro k’aya mateka kavukire by’umwihariko kwigisha indangagaciro zaranganga ababaye kuri iki kirwa mbere y’umwaka w’i 1711”.


Iki kirwa cyafunguwe ku wa Gatandatu gishobora gusurwa kuri ubu ndetse abagisuye bakaba banatembera ku musenyi bareba amazi n’ibindi byiza bihakikije bigiye bitandukanye. Si ibi gusa kuko hari gahunda y’imyaka 5 igomba gushyirwa mu bikorwa.Iyi gahunda akaba ari iyo gusenya inyubako eshatu muri enye zigaragara kuri iki kirwa ,kugira ngo hubakwe ikigo gihoraho cy’ubushakashatsi ndetse abantu bashobora no kucyihuguriramo.

Ibi byose bigakorwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije no gushyigikira amateka hamwe no gutanga imyidagaduro haba ku batuye kuri iki kirwa cya Sipson ndetse n’abari hafi yacyo. Nubwo hari izindi hegitari 8 zitanditse kuri iki kirwa (Sipson),haracyakusanwa amafaranga kugira ngo nazo zigurwe ziyongere ku mutungo w’iki kirwa bityo ubwisanzure bushobore kuboneka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND