RFL
Kigali

Mike Tyson yigambye ibyo azakorera Roy Jones mu murwano bafitanye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/08/2020 20:56
0


Mike Tyson yatangaje ko azakora uko ashoboye agatsinda Roy Jones Jr mu murwano bahazahuriramo muri Nzeli uyu mwaka wa 2020. Uyu mugabo ukomeye muri iyi mirwano y’iteramakofe yashimangiye ko gahunda ye ari uguhiga no kwangiza.



Umuyobozi wa Califonia State Athletic Comission yateguye uyu mukino Andy Foster yavuguruje Tyson atangariza itangazamakuru ko mu mukino wa Tyson na Jones Jr, ntaguhigana kuzagaragaramo. Yagize ati “Iki ntabwo navuga ko ari cyo gihe cyabo cyo kuzagenda bagiye guhigana ngo bakuraneho imitwe. Bazaba bari mu isibaniro bombi ariko bazareka abafana abe aribo bareba igihangange”.


N'ubwo Andy Foster yavuze ibyo gusa imyitozo ya Tyson yagaragaje ibindi ndetse anabishimangira mu kiganiro yahaye TMZ. Yagize ati “Uyu mukino ni mushake muwite ‘guhiga no kwangiza’ (Search and Destroy), njye icyo nkeneye ni ukwisubiza icyubahiro cyanjye. Ntabwo nzajya kurwana ibyoroheje ahubwo amahirwe nzabona nzayakoresha nk’uko iteka mpora mbyifuza”.

Mike Tyson ni umugabo w’imyaka 54 y’amavuko, yaherukaga kurwana muri 2005 ubwo yatsindwaga na Kevin McBride na George Foreman uherutse kuvuga ko uyu mukino w’aba bagabo uzabamo urupfu. 

Aha Tyson yagaragaje ko nta mpamvu Geore yari akwiye kwitwaza ngo ahangayike na cyane ko nawe ngo ubwo yajyaga kurwana ntawamubuzaga. Ati “ Njyewe na Jones Jr turi bakuru tuzi n’impamvu tugiye kubikora kandi tuzi no kwirwanirira ubwacu (Kwirinda). Kurwana n’ibintu byanjye kwitonda ndabizi ariko no kwangiza nabyo ndabizi”.

Ku ruhande rwa Roy Jones Jr we yatangaje ko yiteguye guhiga umutwe wa Tyson, ndetse ashimangira ko kuri we abona afite amahirwe menshi kurenza Mike. Ati "Mike natanyica vuba vuba, azasigarana igikomere mu kiganza cye. Natangeraho vuba njye nzi aho nzahita nkubita”. Aba bagabo bombi biteganyijwe ko bazarwana mu kwezi kwa Nzeri 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND