Mu mpera z’umwaka wa 2019, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Ivory Coast byarebanaga ay’ingwe kubera ikibazo cy’imirimo y’agahato ikoreshwa abana bato mu mirima ya cocoa.Ibi bihingwa bya cocoa imbuto zabyo ni zo zibyazwamo ibiribwa byitwa “chocolate”.
Kuva
muri Kanama umwaka wa 2019, abagize umwe mu mitwe y’inteko ishingamategeko muri
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangiye kwiga uburyo yashyira mu ngiro umushinga
w’itegeko ryagombaga guca ku isoko ry’iki gihugu umusaruro wa cocoa uva mu
gihugu cya Ivory Coast. Impamvu nyamukuru yateye izi ntumwa za rubanda kwiga
kuri iri tegeko, nuko Amerika kimwe n’ibindi bihugu kimwe n’imiryango irengera
inyugu z’abana itahwemye gutunga Ivory Coast kureka abana bato gukora imirimo y’ingufu
mu mirima ya cocoa. Uku gukora muri iyi mirima biviramo aba bana kuvutswa bumwe
mu burenganzira bwabo burimo n’amashuri.
Senateri
Sherrod Brown na Ron Wyden nibo batangije uyu mushinga. Ubushakashatsi
bwatewe inkunga n’ishami rifite abakozi mu nshingano zaryo muri Amerika ryerekanye
ko mu mwaka wa 2015, Ghana na Ivory Coast byari bifite abana basaga miriyoni 2
bakora imirimo y’ingufu muri iyi mirima ya cocoa. Nyamara mu mwaka wa 2001
inganda zikomeye zitunganya ibikomoka kuri cocoa zari zatangaje ko zari zigiye
guhangana ni iki kibazo cy’abana bakora muri iyi mirima.
Nestle,
Mars na Hershey ni zimwe mu nganda zikomeye zari ziyemeje kurwana n’iki kibzo.
Nyamara uko isoko ryiyongera ni ko abana benshi bajyanwa muri iyi mirimo mu
gihugu cya Ivory Coast dore ko gisa nkaho ari cyo cyihariye 1/3 cy’umusaruro w’iki
gihingwa ku isi. Ivory Coast yinjiza buri mwaka asaga kuri miriyari $1.
Mu
mwaka wa 2019, inganda zikora “chocolate”
zinjije agera kuri miriyari $100. Muri aya mafaranga binjije, nkuko basibwe n’imiryango
irengera abana, izi nganda zagombaga gutanga amafaranga aturutse mu musaruro ngo
ahangane n’ikibazo cy’abana bakoreshwa mu mirima ya cocoa. Muri 2019 nyine izi
nganda zatanze agera kuri miriyoni $100 n’ubwo imiryango irengera inyungu z’abana
zidahwema kuvuga ko ari make.
Kuri
hegitari, umuturage ashobora kugira umusaruro ufite agaciro kari hagati ya $500-700.
Nyamara abana bakora muri iyi mirima bari hagati y’imyaka 8 na 16, usanga
bakorera ubuntu abandi bagahabwa atagera
ku $10 ku kwezi.
Perezida
Alassane Dramane Ouattara yatangaje ko gukumira
umusaruro ukomoka kuri cocoa atari cyo gisubizo. Ku giti cye ko guca uyu
musaruro ku isoko mpuzamahaga byasa nibikemura ikibazo kimwe ariko bigateza
ibindi byinshi.
TANGA IGITECYEREZO