Fabrice Ndagije umuhanzi nyarwanda utuye muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sinzasubira inyuma' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yanditse akuye inganzo ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo ku Isi.
Ngamije Fabrice (N. Fabrice) yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Sinzasubira inyuma' yayanditse yabanje kuyitekerezaho byinshi. Ati "Ni indirimbo natekerejeho byinshi". Yavuze ko yayifatiye umwanya uhagije wo kuyisengera, Imana yumva gusenga kwe inamushoboza kuyishyira hanze. Yagize ati "Nyifatira umwanya wo kuyisengera, Imana iradufasha turayisohora".
N. Fabrice uri gukorana imbaraga nyinshi dore ko ari gushyira hanze indirimbo nshya ubutitsa, yaduhishuriye ko iyi ndirimbo ye nshya ari inkuru mpamo y'ubuzima bwa buri munsi. Ati "Anyway ni true story ya everyday life. Umwanzi satani ahora ashuka umuntu ijoro n'amanywa ariko amaherezo Imana ikadukiza ndetse ikirengagiza ibicumuro by'umuntu ndetse ikamugirira neza muri byose".
N. Fabrice yashyize hanze indirimbo 'Sinzasubira inyuma'
N.Fabrice yabonye izuba mu 1994 avukira muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ni umwana wa 3 mu muryango w'iwabo, gusa abavandimwe be bavutse mbere ye bitabye Imana, ubu ni we mwana mukuru usigaye mu muryango avukamo. Umuziki yawiyumvisemo afite imyaka 10, akaba ateganya kuwukora uko Imana izamushoboza kugeza imvi zibaye uruyenzi nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO