RFL
Kigali

Amerika: Perezida Trump yatangaje ko agiye guca Tik Tok

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:1/08/2020 23:06
0


Ku munsi w’ejo ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye guca porogaramu (application) ikoreshwa n’abatari bacye, izwi ku izina rya Tik Tok ntizongere gukoreshwa muri Amerika.



Trump avuga ko ashobora gukoresha imbaraga z’ubukungu  cyangwa se itegeko nyobozi. Nubwo iby’iri tegeko bitasobanutse neza ndetse n’ibibazo rishobora guteza, Trump akomeza avuga ko afite ubwo bubasha bwo gukora ibyo.

Nk'uko bitangazwa n’umuntu usanzwe azi iby’iki kibazo, ku wa Gatanu ni bwo abagize itsinda rikurikirana iby’iki kibazo bari biteze ko Trump ashyira umukono ku itegeko rihatira ByteDance (sosiyete y’Abashinwa ifite imbuga nkoranyambaga mu nshingano) kugurisha ibikorwa byo muri Amerika bya Tik Tok.

Iki cyemezo cyari kigamije gukemura ibibazo Tik Tok yatera byo guhungabanya umutekano w’igihugu cyane ko iyi application ifitwe n’amahanga, rero ishobora kwifashishwa mu gushakisha amakuru runaka ku bantu.

Muri iki cyumweru umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’imari Steven Mnuchin yatangarije abanyamakuru ko Guverinoma ya Amerika irimo gukora isuzuma ku ruhare rw’iyi application ya Tik Tok mu guhungabanya umutekano w’igihugu, kandi ko iri no gutegura gushyikiriza Trump ubusabe bw’uko hashyirwaho amabwiriza yajya agenga ikoreshwa ry’iyi application.

ByteDance sosiyete y’Abashinwa ifite imbuga nkoranyamabaga mu nshingano yo yari yatekereje ku mpinduka z’imiterere y’amasosiyete kandi bivugwa ko yari imaze kureba uburyo bwo kugurisha imigabane myinshi muri Tik Tok.

Iyi porogaramu (application) ikomeje guteza ikibazo bigaragara ko ikoreshwa n’imbaga nyamwinshi aho mu mezi 3 atangira uyu mwaka yabaye downloaded inshuro zigera kuri miliyoni 315. Ikaba ariyo porogaramu (application) yabaye downloaded inshuro nyinshi mu mateka nk'uko bitangazwa na sosiyete ikora isesengura yitwa Sensor Tower.


Trump yavuze ko agiye guca Tik Tok muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND