RFL
Kigali

Inter Milan mu nzira zo gusinyisha Lionel Messi uri ku muryango usohoka muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/08/2020 14:52
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, utishimye na gato muri FC Barcelona, yemerewe akayabo ka miliyoni 235 z’amapawundi n’ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani, naramuka yemeye kuyisinyira amasezerano y’imyaka ine ayikinira.



Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, FC Barcelona ikazana umutoza mushya, ntabwo ibintu byabaye byiza kuri rutahizamu Lionel Messi kuko n’umusaruro haba kuri we ndetse n’ikipe ye waragabanutse, bivugwa ko intandaro ya byose ari ukudahuza hagati ye n'umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe binashobora kuba intandaro yo gutandukana n’iyi kipe yakiniye mu mwuga we.

Kugeza magingo aya, Messi ntarasinya amasezerano mashya muri FC Barcelona, kubera ko ibyo yasabye ubuyobozi butabishyira mu bikorwa ngo ategure ejo hazaza he muri iyi kipe.

Messi arifuzwa bikomeye n’ikipe ya Inter Milan kugira ngo ayifashe kwigaranzura Juventus ya Cristiano Ronaldo ikomeje kubafata ku gakanu no kwigarurira shampiyona y’u Butaliyani cyane ko imaze gutwara ibikombe 9 byikurikiranya bya Serie A.

Ikindi gishobora gutuma Messi asohoka muri FC Barcelona ni uburyo iyi kipe igura abakinnyi bashya, ngo kuri we abona nta hazaza heza bari gutegurira iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Muri uyu mwaka w’imikino urangiye, FC Barcelona yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona inyuma ya mukeba Real Madrid yabaruhije amanota 5.

Andi makuru avuga ko Messi atumvikana n’umutoza Quique Setien ndetse ngo yifuzaga ko yirukanwa gusa ubuyobozi bwa FC Barcelona bwamusabye gutwara UEFA Champions League atabikora akirukanwa.

Ikinyamakuru Gazzetta Dello Sport kivuga ko Inter Milan yiteguye guha Messi akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi kuri buri mwaka kandi bakamuha amasezerano y’imyaka 4.

Akaba yaba agiye kongera guhangana na Cristiano Ronaldo bakubanye cyane muri La Liga ndetse binayishyira ku rundi rwego.

Manchester City ya Pep.Guardiola nayo yakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru ivuga ko yifuza kurekura buri kimwe cyose kugira ngo isinyishe Lionel Messi, gusa nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi.

Messi yemeye kwerekeza muri Inter Milan yahita aba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.

Inter Milan yiteguye kurekura agatubutse ikegukana Messi utishimye muri FC Barcelona


Messi mu nzira zo kuva muri FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND