RFL
Kigali

Umusore w’imyaka 17 byaje kugaragara ko ari we wagabye igitero cyo kwijirira Twitter z'ibikomerezwa ku Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/08/2020 6:14
0


Kuwa 15 Nyakanga 2020 konte za bamwe mu bavuga rikijyana ku Isi barimo ibyamamare, abanyapolitike ndetse n’abakire binjiriwe kuri konte zabo za Twitter. Magingo aya, umusore w’imyaka 17 byaje kugaragara ko ari we wari inyuma y’iki gitero cyari kigamije gusahura binyuze mu gihuha cya Bitcoin. Bamwe mu binjiriwe harimo Bill Gates, Obama, Joe Bi



Nk'uko aljazeera.com na CNBC babivuga, isura ndetse n’amazina y’uyu musore byirinzwe gutangazwa kubera ko atujuje imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 17, gusa biravugwa ko nta mugambi mutindi yabikoze afite usibye uwo guteka imitwe akabona amafaranga ya bitcoin dore ko byaje kurangira abonye asaga ibihumbi $100.

Amazina ndetse n’amafoto y'uyu musore nubwo yari yagizwe ibanga byaje kurangira atangajwe na bimwe mu binyamakuru ndetse hari na konte ya Twitter y’uwitwa Ryan Gughes yavuze ko uyu musore yitwa Graham Ivan Clark.



Graham Ivan Clark w'imyaka 17 ushinjwa kwinjirira Twitter z'ibikomerezwa 

Konte za Twitter zari zinjiriwe harimo iza Elon Musk, Bill Gates, Barack Obama, Joe Biden, Mike Bloomberg, Jeff Bezos, Kanye West n’umugore we Kim Kardashian ndetse n’abandi mu byamamare kuko konte zigera ku 135 ni zo zari zinjiriwe kandi zose zihuriye ku kintu kimwe ko ari iz'abavuga rikijyana.

Uyu musore wagerageje gukora iki gitero ubu akurikiraniwe muri Tampa-Florida muri Amerika aho asanzwe atuye akaba afungishijwe ijisho ndetse bikaba bivugwa ko ashobora kuzahanwa nk'umuntu mukuru.

Benshi bakimara kumva ibijyane n’iki gitero batangiye kwibaza impamvu birabayobera ndetse bamwe batangira kwibaza niba ntaho cyaba gihuriye n’amatora ya Leta Zunze  Ubumwe za Amerika agiye kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko uyu musore hamwe n’abandi bafatanyije umugambi bashobora kuba barakoresheje ikoranabuhanga ryo kubanza kwinjirira abakozi bakora muri Twitter hakoreshejwe telefone, nyuma aba bakozi baka barayihamagaye cyangwa bakayandikira bityo hagahita babona amakuru abinjiza mu bubiko bwa Twitter batangira gukwirakwiza ibihuba by’amakuru ajyanye na Bitcoin.

Inzobere mu bijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga bwana Graham Cluley ukomoka mu Bwongereza yagize ati ”Mu gihe babahaye nimero bakayihamagara iki gihe ni bwo bahise babona ibyangombwa byose byabafasha kugera mu bubiko bw’iki kigo kuko izindi nzira zirasa n’izigoye”.

Ku ruhande rwa Twitter ntabwo bigeze batangaza amakuru menshi ajyane n’uburyo iki gitero cyabaye mu buryo busesuye, gusa bavuze ko ubu icyakozwe ari ugukaza imikorere ijyane no gucunga umutekano w’abakoresha uru rubuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND