RFL
Kigali

Ikiganiro na Friday James wakoreye RTV na CNN: Yakomoje kuri 'Henzapu' mu gusobanura Sandrine bambikanye impeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2020 19:03
0


Umunyamakuru Friday James wamenyekanye cyane kuri Televiziyo Rwanda (RTV), ubu akaba ari kubarizwa muri Amerika, yagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA, aduhishurira byinshi ku rukundo rwe na Sandrine Karemera basezeranye kubana akaramata mu muhango wabaye tariki 25 Nyakanga 2020.



Friday James yatangarije INYARWANDA ko ubukwe bwe na Sandrine Karemera bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maryland mu mujyi wa Pasadena mu gace kitwa ‘Celebrations at the bay’. Basezeraniye mu rusengero rwitwa Peniel church, basezeranywa na 'couple' ya Pastor Rose & Paul Matabaro. James na Sandrine bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’imyaka 5 bamaze bari mu munyenga w’urukundo.


James na Sandrine ubwo basezeranaga kubana akaramata

Nyuma yo gukora ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, kuri ubu James na Sandrine bari mu kwezi kwa buki, aho bamaze gutembera uduce dutandukanye two muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika turimo; Maryland na New York City, ndetse barateganya kujya muri North Carolina, Ohio, Texas na California, ubundi bagasubira mu kazi.

Friday James yavuze ko ubukwe bwabo batangiye kubutegura mu mwaka wa 2019 nyuma yo gusaba Sandrine Karemera kuzamubera umugore, undi nawe akamwemerera atazuyaje. Ati “Ubukwe bwacu twatangiye kubupanga umwaka ushize nyuma yo kumusaba kumbera umufasha (Engagement proposal). Nyuma yo kubahiriza imihango y’umuco wacu, ababyeyi baduhaye umugisha”.


Ababyeyi bahaye umugisha urukundo rwabo! James na Sandrine bakoreye ubukwe muri Amerika 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Friday James wagize izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda no mu gisata cy'imyidagaduro by'umwihariko, twatangiye tumubaza aho aherereye muri iyi minsi, adusubiza muri aya magambo “Ubu mbarizwa muri USA, muri Leta ya Maryland, mu mujyi witwa Baltimore. Navuga ko ari wo Capital ya Maryland. Kuva aho ntuye ujya White House cyangwa Washington D.C ni iminota 45”.

Friday yakomoje ku ndirimbo ‘Henzapu’ ya Bruce Melody ubwo yasobanuraga urukundo akunda Sandrine

Aganira na INYARWANDA, Friday James yabajijwe ikintu gihetse ibindi yavuga yakundiye Sandrine kikamusunikira kubana nawe akaramata, adusubiza ko hari ibintu byinshi cyane byatumye amukunda. Yavuze ko buri umwe yahisemo undi, ndetse ngo iyo Sandrine atamwemera, ubu aba aririmba “Twese twese byaranze” amagambo ari mu ndirimbo ‘Henzapu’ (Hands up) ya Bruce Melody. Hano yavugaga ko akunda bihebuje Sandrine ndetse ko ari we akunda kurusha abandi bakobwa bose bo ku Isi bityo ko iyo amwanga, yari kuzamura amaboko akavuga ko ibyo gushaka umugore abiretse. Ati:

Sandrine twabanje kumenyana nk’inshuti nyuma tuza gukundana, gusa icyo gihe ugiteranije kigera hafi ku myaka 5. Ibyatumye mukunda byo ni byinshi kandi sinamuhisemo njyenyine, iyo atanyemera ubu mba ndirimba nti “twese twese byaranze".

Usibye kumenyekanira cyane kuri Televiziyo Rwanda, benshi bazi Friday James mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda aho yabaga ayoboye ibirori byo gutoranya umukobwa uhiga abandi ubwiza mu gihugu hose. Uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda (Nyampinga w’u Rwanda) ni umukobwa uba wahize abandi bose mu Ubwenge, Umuco ndetse n’Uburanga. Ni irushanwa riba buri mwaka rigakurikirwa n’abantu benshi cyane.

Umukobwa mwiza mu mboni za Friday James


Kuba yarayoboraga ibirori byo gutora umukobwa uhiga abandi Uburanga mu gihugu hose, byatumye tumubaza ubusobanuro bwe ku mukobwa w’uburanga tunamubaza impumeko ya Sandrine Karemera kuri iri rushanwa. Friday James yavuze ko kuri we atarasobanukirwa umukobwa w’uburanga uwo ari we, asobanura ahubwo ibiranga umwali mwiza. Mu magambo ye, yagize ati:

Kuri njye umukobwa w’umuranga sindamwumva, gusa umwali mwiza ni ufite indangagaciro nyarwanda, ufite ubwenge, ukunda gukora ndetse wubaha Imana. Sandrine we ntiyashatse kujya muri Miss Rwanda cyane kuko atashakaga kumenyekana cyane mu ruhame. Gusa irushanwa ararishyigikira.

Urugendo rwa Friday James mu itangazamakuru: Yatangiye kuba umunyamakuru yiga muri S.4

Friday James yatangiye urugendo rw’itangazamakuru kera mu 2008 aho yandikiraga Ikinyamakuru The Newtimes nk’umunyamakuru wigenga (Freelancer). Icyo gihe yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye (Senior 4). Yamamaye kuri Televiziyo Rwanda ndetse yanakunzwe kuri Radio na TV 10 aho yakoraga mu makuru no mu kiganiro kitwaga ‘Code 250’.

Yabwiye INYARWANDA ko yanakoreye ibitangazamakuru bikomeye ku Isi birimo; CNN, BBC n’ibindi yagiye agirana nabyo amasezerano y'igihe gito. Ati “Nyuma nza kwandikira Rwanda Dispatch (yarahagaze), ndetse na TV10 Rwanda nyuma nkorera na Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Hari n’ibitangazamakuru byo hanze nka CNN, NIPPON, DSTV, BBC, n’ibindi bitandukanye”. Kuri Televiziyo y’u Rwanda yakoraga mu makuru y’Icyongereza.

Ni nde muntu Friday James yishimiye cyane gukorana nawe ikiganiro?.

Nk’umuntu umaze imyaka 12 mu mwuga w’itangazamakuru, birumvikana ko amaze gukorana ibiganiro n’abantu benshi cyane. Bacye muri benshi yishimiye kugirana nabo ikiganiro (Interview), yavuze ku bo baherutse kuganira mu minsi ya vuba. Ati “Nakoranye n’abantu benshi bakomeye interview, gusa nahera ku bo mperuka barimo uwahoze ari Ministiri w’Intebe wa Ethiopia, H.E Hailemariam Desalegn, Didier Drogba, Ne-Yo, Dr. Donald Kaberuka n’abandi”.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Friday James, yadutangarije ko we n’umukunzi we Sandrine Karemera bahuje isabukuru y’amavuko, bizihiza tariki 15 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y’umunsi umwe Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’abakundana uzwi nka Saint Valentin. Tariki 15 Gashyantare ni umunsi ubumbatiye amateka y'urukundo rwabo dore ko ari nawo munsi aba bombi bamenyaniyeho.


Inseko ya Sandrine Karemera ku munsi w'ubukwe bwe na James Friday


Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo


James na Sandrine bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 5 bamaze bakundana


Mu 2019 ni bwo James yasabye Sandrine kuzamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza amubwira YEGO

AMAFOTO: Frank Mabano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND