RFL
Kigali

RIB yahagurukiye aberekana ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufunga abakobwa bane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 14:08
0


Kimwe mu byiharajwe n’umubare munini w’urubyiruko ni ukwerekana ubuzima bwabo bwite ku mbuga nkoranyambaga kurusha ibikorwa byagirira akamaro abandi.



Nawe ubwawe uzi inshuti yawe ihora yifata amashusho n’amafoto agaragaza bimwe mu bice by’ibanga. Ashobora kubikora yasomye kuri manyinya cyangwa se ari mu bihe bisanzwe. 

Ibyamamare ntibyatanzwe kuri uyu murongo ndetse hari abazwi bamaze iminsi babikora, bakuramo imyenda ntacyo bikanga bakamara umwanya munini baganiriza ababakurikira [Followers] kuri Instagram n’ahandi.

Ibi ntibitana no kwerekana inzoga z’amako atandukanye banywa batumura itabi rihenze n’ibindi byinshi byo kwinezeza bishobora gusunikira bamwe mu bagabo kubifuza mu gitanda.

Uyu munsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’ibiyobyabwenge. Ni abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburenganzacyaha (RIB), Dominique Bahorera, yabwiye Radio Rwanda, ko aba bakobwa bafashwe bimaze kumenyekana ko babana n'umusore mu nzu imwe ari na we wabafashaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubwambure bwabo.

Avuga ko uyu muntu yabaguriye inzoga arabasindisha hanyuma bumvikana ko agiye kubajyana mu rugo iwe akajya abafata amafoto n’amashusho ‘Live’ kugira ngo ajye abinyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Bahorera avuga ko ibi bakoze bigize icyaha “Cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekana imikoreshereje y’ibitsina ndetse no gutangaza amakuru y’urukozasoni byose bikoreshejwe mudasobwa.” Yavuze ko atari ubwa mbere abantu baburiwe kwitondera iki cyaha, cyane cyane urubyiruko kuko ari ibikorwa bihanwa. 

Akomeza avuga ko hari abiyumvisha ko kugaragaza imyanya ndangatsina yabo ku mbuga nkoranyambaga atari icyaha ariko “ni icyaha hari abakurikiranywe. Hari n’aba twerekanye uyu munsi hari n’abandi bazakomeza gukurikiranwa uko tuzagenda tubona amakuru.”

Uyu muyobozi yakanguriye Abanyarwanda bose gutungira agatoki RIB aho babonye imyitwarire nk’iyi kuko hagamijwe kurwanya ibi bikorwa bitewe n’uko byangiza urubyiruko rw’u Rwanda.

Bahorere yavuze ko ushyira ku mbuga nkoranyambaga ubwambure bwe, aba ari no mu nzira yo gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Avuga ko hari abantu bahindukira bagashakisha imyirondoro y’abo bitewe n’uko babonye, bashaka kubakoresha mu nyungu zabo ndetse no ku basambanya.

Yavuze ko kugera ku rwego rw’uko umuntu yerekana ubwambure bwe, biba byabanjirijwe no kunywa ibiyobyabwenge. Avuga kandi ko muri aba bakobwa bafashwe bemera ko “bari baranyweye ibiyobyabwenge kandi nabo ubwabo bakaba babyemera.”

Bahorere yavuze ko uwatumye aba bakobwa biyerekana we azakurikiranwa ukwe bitewe n’uko “yari afite umugambi we wihariye.”

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

RIB yerekanye abakobwa bane bagaragaje ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga

RIB yasabye buri munyarwanda wese gutanga amakuru kuri buri wese wishora muri ibi bikorwa by'iraha

AMAFOTO: Twitter@Kigalitoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND