RFL
Kigali

Vatican: Ubushinwa burashinjwa kwiba amabanga ya Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:30/07/2020 16:09
0


Iki gikorwa cyo kwinjirira Kiliziya Gatolika kibaye mu gihe muri Nzeri hateganyijwe inama karundura hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Bushinwa ku bijyanye n’imikorere y’iri dini muri iki gihugu, abahanga bagerageje kwinjirira Intumwa za Papa ngo babashe kumenya icyo i Vatican bari gupanga ku bijyane n’iyi nama.



Mu Bushinwa, imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga irarimbanije ndetse hirya no hino iki gihugu kiri gukora ibikorwa bitandukanye, gusa nanone kiri kugenda gishinjwa ibikorwa bifite aho bihuriye n’uburiganya bwitwaje ikoranabuhanga.

Muri iyi Nzeri uyu mwaka u Bushinwa bufitanye imishyikirano na Kiliziya Gatolika. Iyi mishyikirano izaba igamije kwiga ku mikorere ndetse n’ubusugire bw’idini Gatolika mu Bushinwa. Mu ngingo nyamukuru zizavugwaho harimo kurebera hamwe uzajya ashyiraho Abasenyeri, dore ko abasanzweho batemerwa na Leta y’u Bushinwa.

Ku ruhande rw'abagabye ibitero by’ikoranabuhanga i Vatican n’ibigo nka Mustang Panda na RedDelta, ibi bigo byifashishwa na Leta y’u Bushinwa ni byo bishinjwa kugerageza kugaba ibitero bikomeye ku bigo n’abayobozi bakomeye ba Vatican.

Icyabaye ni uko ibi bigo byagerageje gukoresha application zari zigamije kwinjira mu mirongo y’imikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’abakozi bakuru bose b’i Vatican

Impuguke zo muri Recorded Future zanditse ziti “Ubushakashatsi buragagaza ko iki gitero cy’ikoramabuhanga cyaba cyagabwe na leta y’u Bushinwa cyibasiye ibigo bikomeye bikorana n’idini rya Gatolika mbere y'uko havugururwa amasezerano asanzwe hagati y’u Bushinwa na Vatican agenzura imikorere y’iri dini muri iki gihugu”.

Nk'uko ikinyamakuru CNN cyabitangaje, aya makuru yose yamaze kumenyeshwa Vatican, n’ubwo ku rundi ruhande hagendewe ku mahame ya Kiliziya Gatolika banze kugira byinshi batangaza. Icyakora u Bushinwa bwahakanye aya makuru, buvuga ko “nta shingiro afite”.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND