RFL
Kigali

"Nje nk'umunyamakuru wa Yesu" Eddy Kamoso asubiye gukora kuri Radio 10 nyuma y'imyaka 12 ayivuyeho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2020 11:16
0


Eddy Kamoso umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba n'umunyamakuru ubirambyemo, agiye gusubira gukora kuri Radio 10 nyuma y'imyaka 12 ayivuyeho aho yahise yerekeza i Burundi naho akahatangiza ibiganiro byakunzwe cyane. Eddy Kamoso aratangaza ko asubiye kuri Radio 10 nk'umunyamakuru wa Yesu.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020 ni bwo Eddy Kamoso yagaragaje ko agiye kongera kuba umunyamakuru ku gitangazamakuru yaherukagaho kera cyane. Ni Radiyo 10 yamamariyeho mu kiganiro cye bwite cyitwaga 'Imbaraga mu guhimbaza' ari nacyo agiye kujya akora na none. Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri iyi Radiyo buri ku Cyumweru saa Mbiri za mu gitondo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Eddy Kamoso yahamije aya makuru, avuga ko itangazamakuru ndetse n'umuziki ari ubuzima bwe bityo ko kugaruka mu itangazamakuru ari ibintu bisanzwe. Ati "Itangazamakuru n'umuziki ni bwo buzima bwanjye, kugaruka ni ibisabwe cyane n'abakunzi b'iki kiganiro bari ku isi yose bumvise iki kiganiro cyane cyane INGIRO MINISTRIES yamfashije cyane kuva mva i Burundi urumva icyo umukunzi agusabye urakimuha byanze bikunze".


Eddy Kamoso asubiye kuri iyi Radiyo yaherukagaho mu 2008. Ati "Radio 10 nayiherukagaho mu 2008, mpita njya i Burundi gukorerayo". I Bujumbura yahakoreye ibiganiro bitandukanye birimo; 'Imbaraga mu guhimbaza', 'Inanga ya Dawidi' kuri Rema TV na Radio Vyizigiro ndetse n'ikiganiro cy'abana cyitwaga "Bana tuyage" byakunzwe bikomeye mu gihugu cy'u Burundi, ibintu Eddy Kamoso nawe avuga ko byamurenze. I Burundi, yarakunzwe cyane kugeza aho yageze ku rwego rwo gutumira mu kiganiro Perezida w'igihugu.

Ku bijyanye n'udushya asubiranye kuri iyi Radiyo yo mu Rwanda yatumbagije izina rye biciye mu kiganiro gikunzwe yayikoragaho, Eddy Kamoso yabwiye INYARWANDA ko asubiyeyo nk'umunyamakuru wa Yesu. Yavuze ko azajya anyuzamo akajya guhura n'abantu bazajya baba bakiriye agakiza binyuze mu kiganiro cye, akababatiza ndetse agakurikirana ubuzima bwabo bw'agakiza mu ntego yo kugira ngo bahinduke abigishwa ba Yesu Kristo. Yagize ati:

Udushya ni uko ntaje nka star ahubwo nje nk'umunyamakuru wa Yesu, nje gutangaza amakuru ya Yesu Kristo kandi ntibizarangirira kuri Radiyo kuko ubu nzajya manuka kuri terrain guhura n'abakiriye Yesu tukababatiza, tukabakurikirana bagahinduka abigishwa ba Yesu. Tuzaba turi kumwe n'abakozi b'Imana bo mu INGIRO MINISTRIES.

Eddy Kamoso ati "Nje nk'umunyamakuru wa Yesu"

Yashimiye cyane abakunzi be bagiye bamuba hafi mu buryo bwose bushoboka. Yavuze ko abahoza mu isengesho rye abasabira ku Mana. Yagize ati "Icyo nabwira abakunzi banjye ni uko mbashimira cyane, bamfasha mu buryo bwose mu Mwuka no mu mubiri, ndabansengera. Nshimira cyane Inyarwanda.com namwe mudahwema kutuba hafi". Hejuru yo kuba umunyamakuru, Kamoso ni n'umuhanzi uzwi mu ndirimbo 'Nduburira (Kanyaga)', 'Raha' yakoranye na Esther Wahome, 'Moto' n'izindi.


Eddy Kamoso yagarutse!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND