Hari abantu bashakana kubana neza bikaba ikibazo. Usanga bahora bashyamiranye ntagihe bahana agahenge biturutse ku mico y’umwe muri bo.
Akenshi rero iyo ibyo bibaye hari abahitamo kuguma kwihambira kuri uwo
mubano batewe ipfunwe n’uko rubanda ruzavuga igihe ruzaba rubonye bashwanye. Ibi
akenshi bigira ingaruka zirimo no kuba mushobora kwicana kubera kunanirwa
gufata umwanzuro wo guhana umwanya ngo buri wese yitekerezeho.
Niba umugore mubana agaragaza iyi myitwarire, muhe akanya mwembi
mwitekerezeho mubone kongera kubana.
1. Umugore uhora akunze guhangana nawe,
agashyira imbere imirwano muhe akanya abanze atekereze icyo gukora nyuma
uzamubaze niba bishoboka ko mukomeza kubana.
2. Umugore uhora mu magambo y’ibihuha,
umwe uzasanga ahora mu gakungu k’abandi bavugavuga. Uyu ashobora kugushyira mu
byago bitewe n’amagambo yavuze cyangwa akagutera guhorana ipfunwe kubera ko
yabaye kimomo mu rusisiro. Muganirize nibyanga umuhe akanya ko kwitekerezaho.
3. Umugore uterwa ipfunwe n’uko hari
uwabona ko uri umugabo we. Umwe udashobora no gutunga cyangwa ngo apositinge
ifoto yawe ngo hatagira uyibona. Uriya aba akuryarya afite ibindi ashyize
imbere.
4. Umugore utazigera akunda ibintu
biciriritse, umwe uzakenera ibihenze cyane gusa ibindi ntabyikoze. Uriya yazakumaraho
ibyawe byose akagusiga mu bukene ugasigara usabiriza we ntacyo biba bimubwiye
kuko iyo bishize ajya gushaka aho bikiri byinshi.
5. Umugore utabasha kugenzura no
kwifashisha bike ubasha kumuha, akakwereka ko bidahagije ndetse nta na gito
byakora atabanje no kugerageza ngo byange nyuma. Uyu ukwiye kumuha umwanya
akamenya icyo gukora.
6. Umugore udashobora ku gutega amatwi,
uhora yazamuye ijwi imbere yawe. Akeneye ibiganiro byisumbuyeho byaba ngombwa
agahabwa n’umwanya wo kuganira na banyirasenge akamenya uko umugabo aganirizwa.
7. Umugore uzafata aguca inyuma. Uyu biba
bigoye kumenya impamvu yabimuteye ariko nusanga ntaruhare ubifitemo uzamuhe
umwanya wo kubanza kwigenzura no kwimenya.
8. Umugore uzatinyuka kugukubita
urushyi mubana. Uyu mugore akeneye kumenya uko amakimbirane akemurwa, uko
umugabo yubahwa n’ibindi bijyanye n’umuco. Muhe akanya ababyeyi n’abavandimwe
bamuganirize.
9. Umugore utinyuka kugusebya cyangwa
kugutonganyiriza mu ruhame. Uyu aba agifite byinshi byo kwiga ndetse haba hari
n’izindi ngeso zirenze izo aba atarakugaragariza. Umubano wawe nawe uba ugoye.
10. Umugore ugufata nabi, udashobora
kumenya inshingano ze. Wa mugore ushobora kwanga kukumesera ntampamvu, ahubwo kubera
kugusiganya , umwe udashobora kugutegurira ifunguro yishimye ngo ni uko uhari
nawe wakabaye ubikora, uyu kubana nawe biragoye. Ntukwiye kwizirikana nawe kuko
byazagira izindi ngaruka zikomeye.
11. Umugore utinyuka gutuka ababyeyi
bawe uhari. Umwe uzakwereka ko uri umunyantegenke nkabo, umwe utazatinya
kurwana na nyirabukwe ureba, kubana nawe byazakuzanira ingaruka zikomeye
zirenze izo ubona icyo gihe.
12. Umugore uzakunda amafaranga yawe
kuruta wowe ubwawe, uzamenye ko nta rukundo kandi burya kubana bisaba kuba hari
urukundo ibindi bikaba inyongera.
Muri iyi minsi hari kumvikana impfu
nyinshi hagati y’abashakanye aho usanga inyinshi zituruka ku kuba hari ibyo
umwe atabasha kwihanganira akaguma kwizirika kuri mugenzi we bikarangira
bicanye. Ni byiza ko niba uwo mubana afite imico udashoboye kwihanganira
umureka, ukamuha ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bakamuganiriza nawe
akaboneraho umwanya wo kwitekerezaho. Iyo ari uwo guhinduka arahinduka.
TANGA IGITECYEREZO