RFL
Kigali

OMS iravuga ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kwitwara neza mu guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/07/2020 11:54
0

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko mu bihugu byakomeje kwitwara neza mu guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus harimo n’u Rwanda.



Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati:ibintu bikomeje kuba bibi cyane ku isi hose abantu barnga miliyoni 16 bamaze kwandura mu gihe abapfuye bangana na 640.000, mu byumweru 6 gusa umubare w’abanduye coronavirus wikubye kabiri.

Mu gihe ibihugu by’i Burayi nka Espagne, Ubufaransa n’Ubudage birimo guhura na Covid-19 ku nshuro ya kabiri, Amerika, Burezili ndetse n’ibindi bihugu biracyahangana n’umuvuduko wa mbere gusa OMS yashimye ibihugu nk'Ubudage na Koreya y'Epfo kuba byarakomeje ingamba zifatika.

Mu bindi bihugu Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko biri gukora neza harimo Kamboje, Nouvelle-Zélande, u Rwanda, Tayilande, Vietnam Nam, n'ibirwa byo muri pasifika na Karayibe, ibindi byabashije guhangana n'icyorezo cyakwiriye henshi ni Canada, Ubushinwa, Ubudage na Korea y'Epfo".

Mu kiganiro yatanze ejo kuwa mbere, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko ibihugu bikeneye gukora byinshi kurushaho mu kwirinda kugira ngo byongere gusubukura ingendo mpuzamahanga, anaburira ko iyi virus ishobora kumara igihe kirekire kirusha uko byitezwe.

Muri iki kiganiro, Mike Ryan ukuriye ishami ry'ibyihutirwa muri OMS yagize ati: "Ntabwo bizashoboka ko hari igihugu kizakomeza gufunga imipaka mu gihe kiri imbere. Ibikorwa by'ubukungu bigomba kongera gufungura, abantu bagomba gukora, ubucuruzi bugakomeza".

Abakozi ba OMS bavuga ko nubwo hari ibihugu bikiri gufata ingamba zikenewe zo kugumisha abantu mu ngo (lockdowns), ariko ko bikwiye ko zimara igihe gito gishoboka kandi zigafatwa ku hantu hatari hanini cyane mu gihugu. Bwana Ryan yagize ati: "Uko tuzagenda tumenya iby'iyi virusi, niko tuzagenda turushaho kuyihashya".

 Src: WHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND