RFL
Kigali

Gushakana Imana umwete - Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2020 12:29
0


Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona (Imigani 8:17).



Gushaka Imana no kuyibona bisobanurwa mu buryo butandukanye, ariko ubugarukwaho kenshi ni 2 ( Kuyitabaza mu bihe bigoye ukabona igisubizo, no Gushaka kuyimenya biruseho ikagira urwego rumwe igukuraho ikakugeza ku rundi). Ubu buryo bwose bwo gushaka Imana ni ngombwa kandi iyo uyishakanye umwete urayibona.

Zimwe mu ntambwe zigufasha mu rugendo rwo gushaka Imana :

1. Mbere yo gushaka Imana, dusabwa kubanza kuyimenya, kuyimenya nabyo ntibishoboka utamenye uwo yatumye ari we Yesu, kuko ariwe nzira (Yohana 17:3).. Tukanamenya icyo yanga n'icyo, ikunda ).

2. Nyuma yo kumenya Yesu no kumenya Imana dusabwa kuyizera (Ukizera ubudahangarwa bwayo n'ubushobozi bwayo bwinshi).

3. Kwizera Imana bidushoboza kuyumvira (Kuyigandukira) kuko hari umurongo w'ubuzima itegeka ko abayizera bubahiriza.

4. Kuyigandukira bidutera kugendana nayo (Kuva 33:15), ikaba hagati muri twe ndetse igakorera muri twe.

5. Kugendana nayo biduhesha gukorana nayo. (1 Abakor 6:1)

6. Gukorana nayo biduha imbaraga zo gukundana no gukunda Imana (Aha niho Umwuka Wera w'Imana akorera imirimo myinshi muri twe).

7. Gukunda Imana bituma tuyishaka (Twumva twahorana nayo, Tuganira nayo, Tuyiririmbira, Tuyiramya, Twirinda icyadutandukanya Nayo)..

Muri rusange Imana ikunda Abantu bose Yaremye, ariko hari akarusho ku bayizeye banayikunda,

- Hari Imigisha igomororwa ku bayikunda mu buryo bwose.

- Hari amabanga ibahishurira ... Bigatuma babahon ubuzima bwo mu Mana.

- Ntibacogozwa n'ibihe ahubwo bahora bomatanye nayo, umutima wabo uhorana ubusabane n'Imana.

- Hari Ukurindwa kudasanzwe kubabaho.. ( Ijisho ry'Uwiteka rihora kuri bo).

Ubuzima bw'umuntu ukunda Imana akanayishakana umwete ntibuhindurwa n'ubutayu, ntibuhindurwa n'ibihe bikomeye, ahubwo ahora ameze nk'igiti cyashoreye imizi mu mazi, mu gihe cy'amapfa gihora gitoshye. Ahorana ubusabane n'Imana...

Mbifurije kurushaho gushakana Imana umwete, mu bihe byose.

Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND