RFL
Kigali

Ubushakashatsi: 50% by’abantu barwaye coronavirus ntibazi ko banduye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/07/2020 11:54
0


Abashakashatsi bavumbuye ko hashobora kuba hari hafi 50% by'abanduye batabizi kuko nta bimenyetso baragaragaza.



Coronavirus yakwirakwiriye ku muvuduko mwinshi ku isi. Kuva yavumburwa mu Ukuboza k’umwaka ushize i Wuhan mu Bushinwa, abahanga bagiye bakora ubudacogora kugira ngo bige byinshi kuri virusi no gushaka uburyo bwo kuyirwanya. Coronavirus byibuze yahinduye ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyari ku isi, ubwo babyukaga bagasanga bafunzwe na Guverinoma zabo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya virusi.

Byihuse cyane, abahanga bavumbuye ko hari abarwayi banduye coronavirus ariko nta kimenyetso na kimwe baragaragaza, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Institut Pasteur ryavuzwe na Le Parisien ko 30 kugeza 60% by'abantu banduye coronavirus bagaragaza ibimenyetso bike cyangwa nta bimenyetso. Impamvu yo kutagira ibimenyetso ishobora ari igihe kiri hagati y'iminsi 3 kugeza 14 umuntu yanduye.

Ushobora kuba nta bimenyetso ufite ariko ukanduza abandi, ikinyamakuru le parisien kivuga ko uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’indwara zandura asobanura ati: "Kwandura biterwa cyane cyane n’ingano ya virusi igaragara mu mubiri ". Imwe mu nzira nyamukuru virusi yanduriramo ni amacandwe, aboneka mu gihe umuntu akorora cyangwa yitsamuye.

Gukorora, kwitsamura, cyangwa kuvuga bishobora kuba inzira yo kwanduza abandi. Kugira ngo wirinde iyi ngaruka, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirasaba kuguma byibuze muri  metero 1 uvuye ku bandi bantu bose. Niba ukunda gukorora cyangwa kwitsamura, koresha agatambaro kugirango utwikire umunwa. Ubundi, ukoresha imbere y’inkokora yawe aho gukoresha ibiganza byawe.

Niba andi usohotse iwawe ibuka kwambara agapfukamunwa kuko utazi niba uwo mugiye guhura yanduye cyane ko tumaze kubona ko umuntu ashobora kwandura akaba atabizi kubera ko nta bimenyetso afite.

Src: Le parisien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND