RFL
Kigali

Nelson Mucyo yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Trancquille Nduwamahoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2020 16:01
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo umuramyi wanabaye umunyamakuru Nelson Mucyo yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Trancquille Nduwamahoro bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo batifuje kuvugaho byinshi mu itangazamakuru.



Nelson Mucyo ni umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi w'ibitabo n'indirimbo zihimbaza Imana. Amaze kwandika indirimbo zirenga 100 zirimo n'izo yahaye bamwe mu bahanzi b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel. Indirimbo ze bwite yashyize hanze zirarenga 20. Kuri ubu yamaze kurushinga w'umukunzi we Trancquille umwamikazi w'umutima we, umukobwa yakunze kurusha abandi bakobwa bose bo ku Isi.

Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye kuwa 25/07/2020 basezeranira mu mujyi wa Kigali muri Patmos of Faith church, abatumiwe mu bukwe biyakirira kuri Croix Rouge Rwanda ku Kacyiru. Ni umuhango wabaye nyuma y'iminsi ibiri Nelson na Trancquille baseseranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 23/07/2020.


Nelson na Trancquille basezeranye kubana akaramata

Nelson Mucyo yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na RBA aho yakoze kuri Magic Fm na Radio Inteko. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, ndetse azwi na none nk'umutoza w'abaririmbyi. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Iriba' yamukinguriye imiryango mu muziki, iyi ndirimbo aririmbamo ngo "Ngeze ku iriba ndatuje" yakunzwe bihebuje n'abakunda indirimbo zo kuramya Imana.

Nyuma y'aho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zikundwa na benshi, gusa yaje kugabanya imbaraga mu kuririmba indirimbo ze, ashyira ingufu nyinshi mu gufasha abandi bahanzi n'amakorali akabandikira indirimbo. Indirimbo yanditse akaziha abandi baririmbyi n'abahanzi banyuranye, ziragera ku 100. Avuga ko akora umuziki mu buryo butari umwuga cyangwa ubucuruzi ari nayo mpamvu ashyira hanze indirimbo imwe rimwe mu mwaka, izindi nyinshi akaziha abandi.


Nelson na Trancquille basezeranye imbere y'amategeko kuwa 23/07/2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND