RFL
Kigali

Fabinho yahuye n’uruva gusenya ubwo yari ahugiye mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/07/2020 15:27
0


Umunya Brazil ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Liverpool, Fabinho, yahuye n’uruva gusenya ubwo yavaga mu birori byo kwishimira igikombe iyi kipe yahawe mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, ageze mu rugo rwe asanga yatewe n’abajura bamwibye.



Ubwo Fabinho n’umugore we bari bagiye mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona Liverpool yegukanye nyuma y’imyaka 30, Inzu yabo iherereye ahitwa Formby yatewe n’abajura ubwo nta muntu n’umwe wari mu rugo bamucucura ibyo yari atunze byose.

Bimwe mu by’agaciro aba bajura bibye birimo imitako ye itandukanye ndetse bibye n’imodoka ye ya Audi RS6 bayita mu gisambu ahitwa Wigan mu Bwongereza nkuko polisi yo muri icyo gihugu yabitangaje.

Fabinho yavumbuye ko yibwe ubwo yari amaze kwinjira mu nzu avuye kuri stade aho yari kumwe n’umugore we Rebeca Tavares.

Bagaruka kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe uyu mukinnyi wa Liverpool, Polisi yo mu gace ka Merseyside yagize iti "Abagenzacyaha ba Sefton bari gushakisha amakuru ku bujura bwakorewe muri Formby. Polisi yahamagawe mu masaha yo mu rukerera, ubwo ba nyir’inzu binjiraga mu nzu yabo bagasanga yabomowe".

Abakinnyi ba Liverpool bishimiye igikombe mu ijoro ryo kuwa Gatatu biratinda nyuma y’aho iyi kipe yari imaze imyaka 30 itazi uko gisa.

Fabinho siwe mukinnyi wenyine wa Liverpool watewe n’abajura bakamwiba kuko muri 2019 Sadio Mane yageze mu rugo rwe avuye ku mukino wa Bayern Munich asanga bamucucuye, Dejan Lovren, Roberto Firmino, Pepe Reina, Daniel Agger na Jerzy Dudek.

Umukinnyi waherukaga kwibwa mu Bwongereza ni Dele Ali wa tottenham wibwe mu mezi macye ashize, aho yatewe n’abajura mu rucyerera bakamucucura.

Fabinho yishimiye igikombe mu buryo budasanzwe ageze mu rugo asanga bamwibye

Fabinho n'umugore we Rebecca bishimira igikombe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND