RFL
Kigali

New Melody basohoye indirimbo 'Msalabani' banavuga ku cyumba gituje bazajya binjiramo kabiri mu kwezi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2020 13:22
0


New Melody choir igizwe n'abaririmbyi b'abahanga mu miririmbire basanzwe banaririmba mu makorali akomeye, yashyize hanze indirimbo nshya 'Msalabani' iri mu rurimi rw'Igiswahili, ikaba yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yibutsa abantu gucungurwa kwabo kugira ngo bafatanyirize hamwe kuramya Imana nk'abantu bayo.



"Ku musaraba yaritanze ngo ancungure, yamennye amaraso ye y’agaciro. Ku musaraba yaritanze ngo ancungure kugira ngo mbone ubugingo. Isi yaratigise, mu ijuru izuba rirahumba, umwenda ukingirije ahera utabukamo kabiri, nuko inzira ijya mu ijuru irakingurwa, njye nawe twarababariwe ku bw’umusaraba, umwijima wahunze umutima nunzwe n’Imana Data ku bw’umusaraba. Warakoze Data, Warakoze Data, warakoze". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya New Melody choir.

KANDA HANO UREBE IGITARAMO GIKOMETE NEW MELODY YAKOZE MU 2018 KIKITABIRWA N'IMBAGA HARIMO N'IBYAMAMARE

Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba New Melody choir yabwiye INYARWANDA ko banditse iyi ndirimbo bisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya kiri mu 2 Abakorinto 5:19 havuga ko muri Kristo Imana yiyunze na byose. Yavuze ko irimo ubutumwa busingiza igikorwa cyiza cyo gucungura abantu cyakozwe na Yesu Kristo. Yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu kwibutsa abantu muri rusange gucungurwa kwabo kugira ngo bafatanyirize hamwe kuramya Imana.

Yagize ati "Ivuga ku musaraba n'icyo Kristo yawukoresheje. Ni indirimbo iramya Kristo imushimira ku bw'igikorwa cyo gucungura umuntu yakoze. 2Abakorinto 5:19 "kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro". Turasingiza igikorwa cyiza cyo gucungurwa Kristo yakoze. Tuributsa abantu muri rusange gucungurwa kwabo, hanyuma tugafatanya kuramya Imana nk'abantu bayo".

New Melody choir basobanuye gahunda nshya batangije ya Selah Room yo kwinjira mu cyumba gituje


Neema Marie Jeanne yadutangarije ko 'Selah Room' ari gahunda nshya batangiye aho kabiri mu kwezi bazajya binjira cyumba baganire n'Imana, ubutumwa ibahaye bazabugeze ku bantu binyuze mu ndirimbo. Yavuze ko buri cyumweru bazajya bajya mu bubiko bwabo bagakuremo indirimbo imwe mu zo bakoze mbere y'ibihe bya 'Guma mu rugo', hanyuma bayisangize abantu mu kubafasha kwegerana n'Imana. 

Bitewe n'uko guhura muri abantu benshi muri iyi minsi bitemewe mu kwirinda Covid-19, Neema yavuze ko icyorezo cya Coronavirus nikirangira, iki cyumba gituje bise 'Selah room' bazajya bakinjiramo nyakukinjiramo babikore kabiri mu kwezi, hanyuma icyo Imana ivuganye nabo bari muri icyo cyumba, bazajye bagisangiza abantu binyuze mu ndirimbo bazajya bashyira hanze buri cyumweru. Neema Marie Jeanne yagize ati:

Ni icyumba cy'umutuzo umuntu akingura akinjiramo akaramya Imana akumva ijwi ry'Imana. Umuntu nashaka kwinjira mu cyumva gituje yumvamo ijwi ry'Imana akingura Selah room hanyuma akumva icyo Uwiteka azajya aba yashyize ku mutima wacu. Buri cyumweru ni ko twiyemeje kandi twumva Imana izadufasha. Tuzajya tujya muri icyo cyumba kabiri mu kwezi, hanyuma buri cyumweru dusohore indirimbo. Kujya muri icyo cyumba ni ukujya mu bubiko kuko nk'uko nkubwiye mu minsi yabanjirije ubwo dutangira gahunda ya 'Guma mu rugo', twarahuye dutuje Uwiteka atuyobora gukora indirimbo zigiye zitandukanye, rero zirahari ziteguye.

Neema yunzemo ati "Ariko Umwuka nadufungurira tuzongera tujye twinjira muri cya cyumba Selah Room twongere turamye Imana hanyuma tuyisangize abantu". Asobanurira abantu uko bakwinjira muri iki cyumba cy'umutuzo kugira ngo bumve icyo Imana ivugana nabo binyuze muri New Melody, yavuze ko abakunzi b'umuziki wa Gospel bazajya bafungura Youtube channel y'iri tsinda yitwa 'New Melody Rwanda', bakumva cyangwa bakareba ubutumwa buzajya bushyirwaho n'aba baririmbyi rimwe mu cyumweru. Ni gahunda avuga ko izahembura benshi na cyane ko yizeye ko Imana iri mu ruhande rwabo.

New Melody choir iri mu makorali akomeye mu Rwanda, mu mpera za 2018 yakoze igitaramo cy'imbaturamugabo bise Selah Concert II kitabirwa n'abantu basaga ibihumbi bine barimo n'ab'amazina azwi mu gihugu. Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho iyi korali yari iri kumwe n'abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo; Dominic Ashimwe, Simon Kabera, Prosper Nkomezi, Shekina Worship Team n'Umukozi w'Imana David Warld, umugabo wa Liza Kamikazi.

Bamwe mu bantu b'ibyamamare hano mu Rwanda banze gucikanwa n'iki gitaramo cy'abanyempano ikomeye, harimo; Mani Martin, Knowless Butera, Christopher, Aline Gahongayire na Hon Edouard Bamporiki icyo gihe wari Perezida w'Itorero ry'Igihugu, ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Bamporiki ni nawe wari umushyitsi mukuru ndetse ni we wari uhagarariye abaterankunga ba New Melody choir.


Hon Bamporiki na Christopher mu gitaramo New Melody iherutse gukora

REBA HANO INDIRIMBO 'MUSLABANI' YA NEW MELODY CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND