RFL
Kigali

Wari uzi ko 5G yegeze muri Africa? Menya ibihugu biyikoresha cyane ku Isi n’uburyo iri guhindura imibereho ya muntu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/07/2020 15:58
0


Murandasi (Internet) y’igisekuru cya 5 iri mu bintu biri gushora Isi mu kaga gakomeye ariko benshi bari kuyifata nk’ishyiga ry’inyuma mu bukungu. Iyi murandasi henshi ku Isi bayitegerezanije amatsiko menshi gusa hari n'aho batangiye kuyikoresha cyane cyane mu bihugu bikize ari byo Koreya y'Epfo, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ku uyu munsi wanone Isi irajwe ishinga n’uburyo yakoresha ngo yigobotore icyorezo cya Covid-19 kiyigeze ahaga dore ko kibasiye Isi gihereye ku bihugu bikize cyane. Mu mpera z’umwaka wa 2019 hafi Isi yose yari irangamiye isakara rya murandasi y’icyiciro cya 5 ndetse intambara y’amagambo ishingiye ku bukungu yari yarafashe intera hagati ya America ndetse n’igihugu cy’u Bushinwa.

Nyuma y'iyi nkundura hahise haza icyorezo mpuzamahanga ndetse cyatumye benshi babona ko nta kintu na kimwe kidashoboka ku Isi kuko iki cyorezo cyaraje gituma benshi birirwa mu mazu ndetse abandi batangira kwiyita intwari kuko bubahirije amabwiriza batabara imiryango yabo birinda ingendo zitemewe.

Ku rundi ruhamde, ntabwo abantu bakunze kumenya iva n'ijya rya murandasi y’inzozi zabo ariyo 5G, gusa hari ibihugu byinshi byihishe muri iki gicucu bibyaza umusaruro aya mahirwe twavuga nka Koreya y'Epfo, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munsi wa none iyi murandasi imaze gusakara dore ko bavuga ko imaze kugera mu mijyi isaga 375 ndetse hari amakuru avuga ko no ku mugabane wa Africa hari ibiguhu byatangiye gukoresha iyi murandasi yahogoje amahanga. Ibyo bihugu byo muri Africa twavugamo nka Africa y'Epfo biciye mu kigo cy’itumanaho cya MTN.

Ibindi bihugu byo muri Africa byagerageje iyi murandasi y’igisekuru cya 5: Nigeria, Kenya, Uganda na Lesotho. Nubwo ibi bihugu byose byakoze igisa n’isuzuma, Lesotho na Africa y'Epfo ni byo bihugu byatangaje ikoreshwa rya 5G mu bikorwa bitandukanye twavuga nk’ikoreshwa ryayo mu bikorwa bijyanye n’itunganwa ry’amabuye y’agaciro ndetse n’tumanaho. 

Ubundi ubusanzwe murandasi y’icyiciro cya 5(5G) ikora inshuro 100 ugereranije na 4G gusa nanone muri Africa hari ibihugu byinshi bidafite 4G ahubwo bikoresha 3G ari yo ifite 3.79G benshi bakunze kwita 4G LTE. Mu yandi magambo 4G LTE ni nka murumuna wa 4G cyangwa 3G yisumbuyeho ariko itari 4G y’ukuri.

Imikorere ya murandasi y’icyiciro cya 5 irajya gukuba inshuro zigera ku 100 iy'icyiciro cya 4. 5G ifite ubushobozi bwo gukora gigabits 100 mu isegonda rimwe. Nubwo haruguru twabonye ko hari ibihugu byabashije kugira aho bigera mu bijyanye n’imikorere ya 5G, ibigera kuri 40 byabashije kugira aho ibigera ariko hari n'ibindi bigera ku 123 biri kugerageza uburyo byashora imali muri uyu mushinga wo kwagura ubucuruzi babifashijwemo na murandasi y’icyiciro cya 5.

Ese ni izihe mpinduka iyi murandasi izateza cyangwa yatangiye kugira ku batuye Isi?

Nk'uko biteganyijwe mu mwaka wa 2035 murandasi y’icyiciro cya 5 izaba yaratanze imyanya y'akazi igera kuri miliyoni 22.3 ndetse iki gihe inyungu izaba imaze gutangwa n'iri boneka ry’iyi murandasi izaba ingana na miliyari 13.2. Ku rundi ruhande, biteganyijwe ko iyi murandasi izakora mu buvuzi ndetse no mu burezi kandi bikazafasha abantu benshi.

Src: raconteur.net, digitaltrends.com, advanced-television.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND