RFL
Kigali

Coronavirus yatindije isohoka rya filime ubu inyinshi zitegerejwe mu mwaka wa 2021

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:24/07/2020 11:28
0


COVID-19, icyorezo kimaze amezi arindwi mu isi, kimaze kugira ingaruka kuri byinshi bitandukanye. Uretse kuba iki cyorezo kibasira ubuzima bw’abantu, cyanangije ibyatumaga abantu bishima. Ubu, isohoka rya filime zitandukanye ryatindijwe, amatariki arimurwa.



Kuva mu mpera z’ ukwezi kwa 12 umwaka washize (2019), Isi yashyizwe ku mavi yayo n’icyorezo cya coronavirus. Magingo aya, abarenga miliyoni 15 mu bihugu n’uduce dutandukanye ku Isi banduye covid-19, mu gihe abari hejuru y’ibihumbi 600 bitabye Imana ku bw’ iki cyorezo.

Umwaka wa 2020 wari witezweho byinshi, muri byo harimo n’abakunzi ba filime bumvaga ko bagiye kubona filime zo ku rundi rwego. Bitangazwa ko filime ‘James Bond: No Time To Die’, yimuriwe itariki yo gushyirwa hanze, abakunzi ba filime bagiye mu gahinda ariko batazi neza ko isubikwa ryo gusohoka kwa filime ryasaga n’iritangiye.

Ubu umwaka witwagwa uw’ uburyohe ku bakunzi ba Sinema, wamaze kuba 2021, kuko amatariki menshi y’ isohoka rya za-film yimuriwe muri uwo mwaka avuye mu 2020. Ahanini 2021 irishingikirizwa kubera ko hari Ikizere cy’ uko hazaba harabonetse uburyo bwo guhashya covid-19, aribwo umuti cyangwa urukingo.

Ibi rero, ntabwo bigera ingaruka ku bigo bikora izi filime gusa, kuko n’aho zerekanirwa naho harahombye bitewe n’ uko ahenshi kugeza ubu hagifunze. Ku rutonde rwa filime zagombaga gusohoka uyu mwaka, hari izahinduriwe amatariki akamenyekana, ndetse hari n’ izo atamenyekanye agitegerejwe.

Zimwe muri film zikomeye, ndetse zari zitezwe n’ abatari bake, zikaba zimuwe mu mwaka utaha turasangamo:

A Quite Place 2: iyi yari iteganyijwe kujya hanze tariki ya 4, mu kwezi kwa Nzeri 2020. Ku bw’ impinduka zatewe na covid-19 izajya hanze tariki ya 23, Mata, 2021. Abenshi bari bategeje iyi filmi cyane ko yari ihishe byinshi bitasobanutse mu gice cyayo cya mbere cyaherukaga mu mwaka wa 2018.

Top Gun: iyi ni film yagombaga kugaragaramo icyamamare musi Sinema ya Amerika, Tom Cruise—uzwi cyane muri film ye ‘Mission Impossible’—Top Gun rero, yari iteganyijwe kujya hanze tariki 23, Ukuboza, 2020. Itariki yimuriweho ni iya 2, Nyakanga, 2021.

Spider-Man: Far From Home: igice cyayo giheruka cyari cyasohotse mu mwaka wa 2019. Hagombaga kuzasohoka ikindi gice cyayo, ubu cyashyizwe tariki ya 17, Ukuboza, 2021.

Ikigo kizwi cyane Disney cyasubitswe isohoka rya film zitandukanye, hashyirwaho amatariki mashya. Harimo: Copper Field Film (Kanama, 28, 2020), Antlers (Gashyantare, 19, 2021), The Last Duel (Ukwakira, 15, 2021).

Disney kandi yahinduye n’ amatariki yo gushyira hanze film yari itegerejwe cyane Avatar 2. Igice cyambere cyayo cyaherukaga mu mwaka wa 2009. Avatar 2 ikaba izajya hanze mu Ukuboza, 2022. 

Ni mu gihe kandi imishinga ya Film izwi cyane ya ‘Star Wars’ igera kuri 3 yimuriwe igihe nayo. Uko zizakurikirana mu gusohoka ni uku: Ukuboza 2023, Ukuboza 2025 n’Ukuboza 2027. Disney nanone, yahinduye amatariki ya film Mulan iyakura kuri tariki 21, Kanama, ariko ntiyatangaza itariki nshya iyi film izasohokera.

Izindi film zimuriwe amatariki yo gusohoka zirimo, No Time To Die (20/11/2020), Black Widow (06/11/2020), Doctor Strange in the Multiverse of Madness (25/3/2022), Fast and Furious 9 (02/4/2021), Mission Impossible 7 (19/11/2021), Tom & Jerry (05/3/2021).

Izi film zimuriwe mu mwaka utaha wa 2021, zihasanze izindi zagombaga kuzasohoka nazo muri uwo mwaka. Harimo nka; Fantastic Beasts 3, Jungle Cruise, Hotel Transylvania, Mortal Kombat, n’izindi nyinshi.

Src: vulture, rotten tomatoes, cnet, vox, Washington post & imdb.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND