RFL
Kigali

Menya byinshi ku mateka ya Selena Gomez wizihiza isabukuru y'amavuko kuwa 22 Nyakanga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/07/2020 19:50
0


Selena Gomez, ubusanzwe yitwa Selena Marie Gomez ni umuririmbyi, umukinnyi wa Filime akaba umunyamerikakazi. Yavutse ku itariki ya 22/07/1992 avukira mu gace kitwa Grand Prairie, muri leta ya Texas.



Nyina yitwa Amanda Dawn uzwi nka « Mandy » naho se yitwa Ricardo Joel Gomez. Sekuru ubyara se, yitwaga Selena Quintanilla Perez akaba nawe yarabaye umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Mexique, aza gutabaruka mu 1995.

Selena Gomez asengera muri Kiliziya Gatorika, akaba mu bwana bwe yarahuye n’ikibazo cyo kutarerwa n’ababyeyi be kuko afite imyaka 5 y’amavuko, ubwo hari mu mwaka wa 1997. Ababyeyi be baje gutandakanywa imbere y’amategeko (Divorce) bikaba ngo byari bitewe n’ibibazo by’ubukungu butari bwifashe neza mu muyango.

Nyina wa Selena Gomez yabwiye se ko kubana bihagarariye aho batandukana batyo, gusa ntibyaciye intege Selena Gomez kuko ari naho yatangiye kwiyubakamo icyizere cyo kuzabasha kuba ukomeye mu ruhando mpuzamahanga.

Muri Gicurasi 2006, nyina yaje gushaka undi mugabo witwa Brian Teefey baza no kubyarana umukobwa bise Gracie Elliot Teefey mu gihe ku itariki 24/06/2014, se nawe yaje kwishumbusha undi mugore witwa Victoria babyarana umwana bise Tori.

Selena Gomez, yatangiye ibijyanye n’uburirimbyi abitangiririye mu mikino isekeje y’abana (Comedy) nk’iyitwa Barney & Friends muri (2002-2004) icyo gihe yari afite imyaka 12. Muri 2008, Selena Gomez yashinze itsinda rya muzika yise Selena Gomez and the Scene, iri ryaje no kumufasha gukora alubumu 3 arizo; Kiss and Tell (2009), A Year Without Rain (2010) na When the Sun Goes Down (2011).

Muri 2012 akiri kumwe na rya tsinda rya muzika bakoze indirimbo 2 zakunzwe cyane arizo; Naturally na Love You Like a Love Song. Muri 2013, Selena Gomez yaje gusohora igihangano cye, yise Stars Dance yaje no kwiharirira umwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ku isi ruzwi nka Billboard 200.

Nyuma y’imyaka 6, uyu muhanzi muri 2014, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’inzu itunganya umuziki yitwa Interscope Records. Muri 2015, yasohoye Album ya 2 ye kandi ku giti cye, yitwa Revival yaje kuba iya mberekuri USA Billboard 200.

Ibi bikaba byaragaragariye ku ndirimbo 3 zari ziyiriho nka Good For You,Same Old Love na Hands to Myself kuko zakomeje kwiganza muri top 10 kuri USABillboard Hot 100.

Hagati ya 2016 na 2019, Selena Gomez yusohoye indirimbo nyinshi yafatanyijemo n’abandi bahanzi twavuga nka Don't Talk Anymore yakoranye na Charlie Puth, iyitwa It Ain't Me yafatanyijemo na Kygo, iyo yise Wolf yafatanyijemo na Marshmello, n’izindi.

Muri uyu mwaka wa 2020, yashoye indi alubum ya 3 yise Rare, nayo indirimbo ziyiriho zikaba zariganje mu kuza imbere mu zikunzwe kuri USABillboard 200

Ibindi akora

Usibye ibijyanye n’ubuhanzi, akora n’ibindi bijyanye n’ubucuruzi, nk’aho muri 2011 yafunguye ku mugaragaro iduka ricuruza imyenda bise Dream Out Loud afatanyije n’uwitwa Kmart. Mu 2017, yufunguye iduka ricuruza ibikapu by’abadamu (sacs à main) bise ‘ Selena Grace ‘ ibikapu bikunze kuba byanditseho ijambo luxe Coach.

Guhera muri 2009, Selena Gomez ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamugize ambasaderi aho yashinzwe gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana mu muryango. Aha rero byaje kumuha n’igikundiro gikomeye cyane kuri instagram kuko yabaye ukurikirwa cyane kuri uru rubuga, nyuma ya Christiano Ronaldo uza ku mwanya wa 1 na Ariana Grande uza ku mwanya wa 2 .

Urubuga rwa Billboard, rugaragaza ko Selena Gomez aza mu bahanzi kuri iyi Si bacuruje cyane ibihangano byabo, kuko byibura ngo yagurishije alubumu ze amafaranga ari hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 22, ibi bikiyongeraho ibihembo yagiye yegukana nka Billboard Woman Of Music 2017, ALMA Award,American Music AwardMTV Video Music AwardNRJ Music Award,People's Choice Award na Teen Choice Awards.

Ku bijyanye na Politike

Muri 2008 Selena Gomez yagize uruhare runini mu itorwa rya Balack Obama, kuko yari ari mu itsinda ry’urubyiruko ryari rigamije kumushakira amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yaje no gutsinda.

Muri uyu mwaka yaje kubaka ibitaro byitwa Saintes Jude, ndetse muri uyu mwaka wa 2008, Selena Gomez yinjije miliyoni 700 z’amadorali y’Amerika ayakomora mu bitaramo yagiye akora.

Ubuzima bwe bwite mu rukundo

Mu 2013, Selena Gomez yatangaje ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Film Taylor Lautner nyuma y’uko yari amaze gutandukana na Nick Jonas yavuze ko bakundanye bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15, mbese ngo bari bakiri abana. Mu 2010, yaje kujya mu rukundo n’umuririmbyi w’umunya Canada witwa Justin Bieber baza gutandukana mu 2014.

Mu 2015, yaje kujya mu rukundo n’uwitwa DJ Zedd, baza gutandukana nawe nyuma y’umwaka umwe , ndetse muri 2016 akundana n’umunyamideri witwa Samuel Krost, bakundanye amezi 2 kuko mu kwezi kwa Gashyantare mu 2016 bahise batandukana ahita akundana na Charlie Puth, muri uwo mwaka.

Muri 2017, yaje gukundana n’umuririmbyi The Weeknd, nawe baje gutandakunda mu kwezi kwa 10 uwo mwaka. Mu 2018, yaje kujyanwa mu bitaro bya Hôpital Psychiatrique abimaramo amezi 2 yitabwaho, aho ngo yari afite ibibazo bishingiye ku marangamutima y’urukundo. Kuri ubu avuga ko yahisemo kwiha Imana, ubu ni umuvugabutumwa mu itorero rya L'église Hillsong.

Ibitaramo yagiye akora

· Selena Gomez and the Scene: Live in Concert (2009-2010)

· A Year Without Rain Tour (2010-2011)

· We Own the Night Tour (2011-2012)

· Stars Dance Tour (2013-2014)

· Revival Tour (2016)

Filime yakinnyemo

· 2003 :Spy Kids 3 : Mission 3D (Spy Kids 3-D: Game Over) de Robert Rodriguez

· 2003: Barney: Best Manners - Invitation to Fun de Jim Rowley

· 2008: Comme Cendrillon 2 (Another Cinderella Story) de Damon Santostefano

· 2010 :Ramona et Beezus (Ramona and Beezus) de Elizabeth Allen

· 2011 : Bienvenue à Monte-Carlo (Monte-Carlo) de Thomas Bezucha: Grace Ann Bennett / Cordelia Winthrop Scott

· 2011 :Les Muppets, le retour (The Muppets) de James Bobin

· 2012 :Spring Breakers de Harmony Korine

· 2012 :Aftershock de Nicolás López

· 2013 :Getaway de Courtney Solomon

· 2013 : Girl Rising

· 2014 :Rudderless de William H. Macy

· 2014 : Mauvaises Fréquentations (Behaving Badly) de Tim Garrick : Nina Pennington

· 2015 :Unity

· 2015 :The Big Short : Le Casse du siècle (The Big Short) de Adam McKay

· 2016 :The Fundamentals of Caring de Rob Burnett

· 2016 : Nos pires voisins 2 (Neighbors 2: Sorority Rising) de Nicholas Stoller


Selena Gomez arizihiza isabukuru y'amavuko kuri uyu wa 22 Nyakanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND