RFL
Kigali

“Nimumpe amahoro” Ni ko Céline Dion yasubije abantu bose bibaza ku kuntu asigaye angana no ku myambarire ye idakwiye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/07/2020 13:13
0


Céline Dion,uzwi cyane kubera ijwi rye ryiza ndetse n'indirimbo yakunzwe cyane, ubu yibasiwe n’abavuga ko ashaje adakwiye gukora siporo cyane, kwitera ibirungo no kwiyambika uko ashatse.



Céline Dion yihanangirije abamubwira ko ashaje adakwiye kwinaniza no kwinanura akora siporo nyinshi ndetse ko adakwiye kwambara imyambaro bita idakwiye, yatakaje ibiro byinshi kuva umugabo we yapfa mu mwaka wa 2016, ariko uyu muhanzikazi avuga ko anyuzwe kandi ko yishimiye uko ari uyu munsi.

"Nimundeke rwose!" Iki nicyo gisubizo Celine Dion yahaye abakoresha interineti bose bakanenga imyambarire ye, uko ananutse cyane n’isura yuzuye ibirungo. Uyu muhanzikazi ati: "Ibi ndabikora ku bwanjye." Yongeyeho ati: “Ndashaka kumva nkomeye, ndi mwiza, ndetse nkumva ko nkunzwe, Niba ubishaka, ndahari ku bwawe. Niba utabikunze, ndekera uburenganzira bwanjye".


Nyuma y'urupfu rw'umugabo we, uyu muhanzikazi yagerageje gutera imbere kandi avuga ko afitiye abakunzi be ibindi bihangano bishya "ndetse no kuba agerageza gukora siporo ngo ananuke, gusa abakunzi be kuri instagramm bamunenze cyane.

Umwe yagize ati” Ndagukunda ariko uri kwigirira nabi cyane, ubuzima bwawe uri kubushyira mu kaga, undi ati sinzi niba nkwiriye gukunda aya mafoto yawe ariko urigukabya kunanuka ibi biri kuntera impungenge, uwa gatatu ati” ibi ntabwo bishimishije pe”.


Mu gusubiza abo bakunzi be, Celine yavuze ati” Erega ubu ni njye muyobozi w’ubuzima bwanjye, buri muntu wese yibwira ko nahindutse undi wundi ariko siko biri, ibi mbikora nk’umugore kandi w’umuhanzikazi, uyu munsi nta kindi mfite cyo kwerekana” yashimangiye reroko atitaye ku maso y’abamureba. Uyu muhanzikazi avuga ko yumva ameze neza mu mubiri we bitewe na siporo akora buri munsi, asibanura ko bimufasha cyane.



Ati” Ntawe uneza rubanda, nkora ibyangirira akamaro” yongeye kandi gukoresha amagambo ugenekereje mu Kinyarwanda asa n’umugani uvuga ngo uwanze kuvugwa yaheze munda ya nyina bishatse kuvuga ko n’ubundi ibiriho biravugwa ariko akomeza gushimangira aya magambo ati” Mumpe amahoro ni njye muyobozi w’ubuzima bwanjye”.



Celine Dion yasubije abantu bari bamaze igihe bamwibasira

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND