RFL
Kigali

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri wakiniye APR FC yamaze gusinya muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/07/2020 10:52
0


Nyuma y’iminsi itari micye havugwa amakuru yerekeza Muhadjiri muri Rayon Sports, yewe n’uyu mukinnyi akemera ko aganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe umunsi ku munsi, biravugwa ko yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.



Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ni bwo uyu mukinnyi yongeye kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Rayon Sports, birangira yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Kugeza ubu impande zombi yaba Rayon Sports cyangwa umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ntibigeze bifuza gutangaza aya makuru, gusa umukinnyi we akavuga ko hari amahirwe menshi cyane yo gukinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Nyuma y'uko uyu rutahizamu wakuriye mu karere ka Rubavu atandukanye n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yagaragaje ko imukeneye cyane, kuri ubu biravugwa ko yahawe Miliyoni 13 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw yemera gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ikundwa na benshi.

Hakizimana Muhadjiri asinyiye Rayon Sports nyuma y’abandi bakinnyi barimo umunya-Togo Alex Harlley, wari usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Issa Bigirimana wakiniraga Police Fc, Manasseh Mutatu na n’umunyezamu Kwizera Olivier bahoze bakinira Gasogi United, ndetse n’umutoza Guy Bukasa nawe wavuye muri Gasogi United.

Uretse gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, Muhadjiri yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo na APR FC yubakiyemo amateka akomeye yibukirwaho n’abakunzi b’iyi kipe.

Muhadjiri wakiniye APR FC biravugwa ko yamaze gusinya muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND