RFL
Kigali

Abakobwa: Ikihishe inyuma yo kuba umusore mumaze kuryamana ahita akureka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/07/2020 6:20
0


Muri iki gihe hari kuvugwa cyane ikibazo cy’abasore babeshya abakobwa urukundo, bamara kuryamana nabo rugatangira kuyoyoka.



Abenshi bagaragaza ko ari urukundo rutakibaho, abandi bakagaragaza ko ari ingeso yo gusambana yeze nyamara birasanzwe ko umuntu ashobora kugira irari akaba yakwegera ukagira ngo aragukunda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abasore benshi bakurikira abakobwa beza byo kwishimisha nabo bamara kugera ku ntego zabo bagatangira kubikuraho nk’aho nta nikigeze kibahuza.

Ni abagabo bake bamara kuryamana n’umukobwa bakaguma kumuha agaciro mu buzima bwabo ndetse akarushaho kumva ko bagiranye igihango kirenze uko bakundanaga.

Dore zimwe mu mpamvu zituma umusore cyangwa umugabo akureka igihe mumaze kuryamana;

1. Uraciriritse

Abagore baba bakwiye kumenya ko ari ibiremwa by’agaciro gakomeya. Burya iyo umugabo amaze kukurabukwa akumva arakwifuje biramugora gutera intambwe yo kugusaba kuza iwe, cyangwa kuryamana nawe. Iyo rero yakuboneraga kure akibeshya ko ibyo bigoye nyamara yagerageza akabona bimworoheye mu kanya gato, ahita abona ko uciriritse. Ntabwo yongera no kugusaba ko waza iwe, ahita abona ko no kwizana wakwizana we agatangira gushaka abandi agira nkawe.

2. Ntimuba mwarafashe umwanya wo kumenyana

Umukobwa wiyemeje kuba mu rukundo aba agomba kugira intego. Izo uzigezwaho no kumenya neza uwo muganira, icyo akora, aho akomoka, uko yitwara ndetse niba ari ingaragu cyangwa yubatse. Ushobora kubona umugabo ukibeshya ko ari umusore agatangira kugushuka, yamara kugera ku cyamuzanye ukazamenya neza ko atari uwo kubaka ahubwo yari uwo kuryamana nawe gusa. Ni ngombwa ko umumenya amazi atararenga inkombe. Nibura uba ukwiye kumenyana n’umuntu imyaka hagati y’itatu n’itanu mbere yo kwemera guterana intambwe nawe mu yindi mishinga.

3. Yasanze utari umugore yifuza

Ukimara kumenyana n’umuntu uba ugomba kumubaza amakuru ajyanye n’umugore yifuza kuzamarana nawe ubuzima bwe. Mu bisubizo yaguha ushobora kumva niba ari wowe cyangwa wakuramo akawe karenge bitewe n’uburyo wiyizi. Ushobora gufata umwanzuro wo kugenda mbere y’uko uzajyana amarira n’ibikomere.

4. Ashobora kuba amaze kugera ku ntego ze

Umugabo ashobora kwiyemeza akiyegereza umukobwa bitewe n’icyo amukurikiyeho atari uko ashaka urukundo cyangwa ashaka kuzabana nawe. Niba rero kuryamana nawe ariyo ntego yamuzanye, ntakizamubuza kugenda nk’utarigeze akumenya kuko we mu mutima we nta kindi kirenze icyo aba yarashyizemo.

Niba umenyanye n’umuntu ni byiza ko ugira ubwenge ukamenya kare ikimugenza mbere y’uko aguta mu bibazo ngo uzasigare wicuza. Hari ababivuga neza byo gushyenga ngo ‘Umuntu wamaze gutorwa ntakomeza kwiyamamaza’. Uwo muryamanye nawe aba amaze kugutoramo icyamuzanye, ugahita uva ku rutonde rw’abakiyamamaza imbere ye.

Src: Scooper






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND