RFL
Kigali

Inyenyeri z’Ijuru Group bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Coronavirus’ -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/07/2020 13:16
5


Muri iyi ndirimbo Coronavirus y'itsinda 'Inyenyeri z’Ijuru' humvikanamo ubutumwa bukomeye busaba abantu kwerekeza amaso kuri Yesu, bagaragaza ko n'ubwo duhura n’intambara tukabura n’abacu muri ibi bihe igikenewe ari ukwerekeza amaso mu ijuru kuko ariho hari ubuhungiro.



Mu gice cya mbere cy’iyi ndirimbo bumvikanishamo gahunda abantu bari bafite mbere y’iki cyorezo, bagaragaza ko Coronavirus itarimo ahubwo ko Imana ariyo ifite impamvu zayo ku bantu yaremye. Bateruye bagira bati” Mu byo twari twiteze twari twateguye, twari twapanze mu igenamigambi, Coronavirus ntiwarurimo ,… Umwaka benshi bari bazi ko uzaba uw’uburyohe, ubaye uw’ububihe, amarira menshi n’umuborogo Mana weee. Ni wowe uzi byose kandi ntaho ukingwa uzi impamvu z’iki cyorezo”.

Mu kiganiro na Mugiraneza Claude umwe mu basore bagize Inyenyeri z’ijuru Group yahishuye impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo avuga ko nyuma yayo bafite ibindi bikorwa birimo n’umuzingo benda gushyira hanze. Yagize ati “ Nk’abantu dutekereza ukwacu ariko burya Imana yo ifite inzira zayo kandi ibyo dutekereza byahinduka mu kanya nk'ako guhumbya. Twaricaye rero dusanga isi n’Abanyarwanda muri rusange bakeneye kumenya ukuri ku byerekeye iki cyorezo ndetse bakanamenya ko Imana ariyo ishoboye byose bityo bakayizera bakayiha n’umwanya mu mitima yabo”.

Yakomeje agira ati “ Dufite ibihangano byinshi nk’itsinda kandi vuba aha turabishyira hanze twizeye ko Imana izadufasha ubutumwa bwiza bw’Imana bukagera ku batuye isi by’umwihariko muri ibi bihe abantu bose bakeneye guhumurizwa”.

Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda ry’abasore batandatu (6) basengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Mahembe. Iyi ndirimbo Coronavirus ya Inyenyeri z’Ijuru Group yakozwe na Bosco Pro ikorerwa mu Mujyi wa Kigali.

REBA HANO CORONAVIRUS BY INYENYERI Z'IJURU GROUP








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elijah3 years ago
    Mbifurije kuzaririmbira mwijuru
  • Pacifique3 years ago
    Mberenambere Turabashimira Ko Indirimbo Yanyu Irimo Amagambo Y'ihumure Mukore N'izirimo Ububyutse Uwiteka Abakoreshe
  • Kwitonda Eric1 year ago
    Ndabakunda cyane indirimbozanyu zarananiye kuzi downloading kui Google
  • Faustin10 months ago
    Umva yesu abakomereze umurimope mutanga ubutumwa
  • Buntu Etienne9 months ago
    ndabasuhuje bavandi ndi nyakavumu mahembe bigali chuch mukomerezaho turabakunda cyaneee





Inyarwanda BACKGROUND