RFL
Kigali

USA: Uwigeze kuba Miss Kentucky yahawe igifungo cy’imyaka 2 azira kwereka ubwambure bwe umwana w’imyaka 15

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/07/2020 22:24
0


Umukobwa w’imyaka 29 witwa Ramsey Bearse wigize kuba Misi Kentucky yahanishijwe igifungo cy’imyaka 2 azira kweraka ubwambure bwe umwana w’imyaka 15 wari mu bo yigishaga muri Virijiniya mu 2018. Iki kirego cyari kimaze hafi imyaka igera kuri 2 bikaba byarangiye atawe muri yombi.



Uyu mukobwa w’imyaka igera kuri 29 yamenyekanye bwa mbere mu marushwanwa y’ubwiza aba Miss Kentucky mu 2014, gusa kuri iyi nshuro yagarutse mu majwi ya rubanda mu isura itamuhesha ikuzo aho yahamwe n’icyaha cyo kwerekana ubwambure bwe umwe mu bana yigishaga. 

Ubwo yari ari guhabwa ikamba 

Nyuma y'uko uyu mukobwa yemeye ko yagerageje koherereza uyu mwana amafoto agera kuri 4 ariko magufi yahise ahamwa n’icyaha ndetse ubu agiye gufungwa igihe kingana n’imyaka igera kuri 2. Ubwo yemeraga icyaha yabivuze muri aya magambo “Kubera ko ndi mukuru kandi uyu ni ingimbi, uko byagenda kose nakoze amakosa kandi ndemera amakosa nakoze.”

Yongeyeho ko nubwo yemera icyaha ariko mu koherereza amafoto uyu mwana w’imyaka 15 habayeho kwibeshya gukomeye cyane gushingiye ku kudashishoza cyane kuko izina rye ryari rikurikiranye n’iry’umukunzi we.

Ibijyanye n’iki kirego cyaje ubwo ababyeyi b'uyu mwana bafataga telefone ye nyuma bakaza gusangamo aya mafoto y'urukozasoni bareba neza bagasanga ari aya mwarimu w'uyu mwana wabo ni ko guhita bajya gutanga ikirego kuri Polisi. Aya mafoto yoherejwe hakoreshejwe urubuga rwa snap chart.  

Nyuma y'uko izina ry’uyu mwana ryari rikurikiranye n'iry’umukunzi we, uyu mwana yaje kumusaba amafoto, nuko amwoherereza amafoto menshi harimo n'iyari igenewe umukunzi we, ari nayo yabaye ingingo simusiga kuko iyi foto yagaragazaga ubwambure bwe bwose kandi uyu mwana nta myaka y’ubukure yari afite.

       

Ramsey azagezwa mu buroko ejo kuwa 20 Nyakanga ku isaha ya saa yine z'igitondo ku isaha ya Amerika akaba ateganyirijwe kuzafungwa imyaka igera kuri 2 ndetse n’indi 10 agenzurwa bihoraho.

Src: cbsnews.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND